1Nimwisuganye, bantu mutagira isoni, ngaho nimwisuganye,
2mbere y’uko mutumurwa mu munsi umwe,
nk’umurama utwawe n’umuyaga,
mbere y’uko mugwirirwa n’umujinya ukaze w’Uhoraho,
mukagwirirwa n’umunsi w’uburakari bwe!
3Ahubwo, nimushakashake Uhoraho,
mwebwe, abiyoroshya bo ku isi mwese,
mugakurikiza amategeko ye!
Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye;
ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga,
ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho!
II. AMAHANGA ABURIRWAAbanzi b’iburengerazuba: Abafilisiti4Koko rero, Gaza igiye gutereranwa, Ashikeloni itsiratsizwe,
Ashidodi izameneshwa amanywa ava, naho Ekironi irimburwe.
5Muriyimbire, baturage bo ku nkengero y’inyanja,
mwebwe, hanga ry’Abanyakireta!
Ijambo ry’Uhoraho rirakwibasiye, wowe Kanahani, rigira riti
«Gihugu cy’Abafilisiti, ngiye kukumaraho abaturage!»
6Ku nkengero y’inyanja hazahinduka urwuri,
habe igikingi cy’abashumba n’ibiraro by’amatungo,
7kandi hegurirwe abasigaye bo mu nzu ya Yuda.
Bazaza kuharagira amatungo yabo,
ku mugoroba baruhukire mu mazu ya Ashikeloni;
kuko Uhoraho, Imana yabo, azabibuka akabakiza bundi bushya.
Abanzi b’iburasirazuba: Mowabu n’Abahamoni8Numvise ibitutsi bya Mowabu
n’agasuzuguro ka bene Hamoni,
igihe batutse umuryango wanjye,
bakikuza barenga imbago z’igihugu cyabo.
9Ni yo mpamvu mbirahije ubugingo bwanjye,
uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, ubivuze:
Mowabu izahinduka nka Sodoma,
bene Hamoni bamere nka Gomora;
hazaba ahantu h’ibihuru by’amahwa,
igisimu cy’umunyu n’amatongo y’iteka ryose.
Abasigaye bo mu muryango wanjye bazahasahura,
abacitse ku icumu b’ubwoko bwanjye bahahabweho umurage.
10Ngicyo igihembo cy’ubwirasi bwabo,
kuko batutse umuryango w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
bakikuza barengera imbago zawo.
11Uhoraho azabatera gukangarana bikabije,
atsembe n’ibigirwamana byose by’isi,
maze amahanga yose ya kure azamupfukamire,
buri hanga mu gihugu cyaryo.
Abanzi bo mu majyepfo n’abo mu majyaruguru: Kushi na Ashuru12Namwe rero, Banyakushi:
«Inkota yanjye izabahinguranya.»
13Uhoraho azaramburira ikiganza cye ku majyaruguru
maze atsembe Ashuru;
Ninivi azayihindura amatongo, yumagatane nk’ubutayu.
14Amatungo kimwe n’inyamaswa z’amoko yose bizayibyagiramo;
igihunyira n’ikinyogote bizarara hejuru y’inkingi zayo,
bazabyumve bihumira mu madirishya.
Guhera mu irebe ry’umuryango hazaba amatongo,
amasederi y’igisenge asigarire aho.
15Nguko uko uzamera, umugi w’ibyishimo wahoranaga ituze,
ukibwira uti «Ni jye uriho, nta wundi!»
Waba se uhindutse ute amatongo n’isenga ry’inyamaswa?
Uhanyuze wese aratangara, akahamama n’ikiganza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.