1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho ni we buhungiro bwanjye.
Mushobora mute rero kumbwira ngo
«Hungira ku musozi nk’akanyoni!»
2Dore abagiranabi babanze imiheto,
baratamika imyambi yabo ku njishi,
kugira ngo barasire intungane mu mwijima.
3Igihe igihugu cyose cyataye umuco,
intungane yaba igishoboye iki kandi?
4Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu,
Uhoraho afite intebe ye y’ubwami mu ijuru;
ariko amaso ye ntayakura ku bantu,
abasuzumisha indoro ye.
5Uhoraho anyurwa n’intungane,
agahigika umugiranabi n’umunyarugomo.
6Abagiranabi azabamanuriraho umuriro n’amahindure!
Inkubi y’umuyaga izabe umugabane ubakwiye.
7Koko rero Uhoraho ni intungane,
agakunda ubutabera;
ab’umutima uboneye ni bo bazamureba.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.