1Dore amagambo akubiye mu ibaruwa umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yeruzalemu, akayoherereza abakuru b’umuryango bose mu bajyanywe bunyago, abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose Nebukadinetsari yari yaranyaze i Yeruzalemu, akabajyana i Babiloni.
2Ibyo byabaye igihe umwami Yekoniya, umugabekazi n’ibyegera by’ibwami, abatware ba Yuda na Yeruzalemu, abacuzi n’abanyabukorikori bari bamaze kuva i Yeruzalemu.
3Iyo baruwa yajyanywe na Eleyasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilikiya, ari bo Sedekiya, umwami wa Yuda yari yohereje i Babiloni, abatumye kuri Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni.
4Yari iteye itya :
«Dore ibyo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli abwiye abajyanye bunyago i Babiloni bose, bavuye i Yeruzalemu:
5Nimwubake amazu muyaturemo, muhinge ubusitani murye imbuto zabwo,
6nimushake abagore mubyare abahungu n’abakobwa, mushyingire abasore n’inkumi zanyu na bo bunguke abahungu n’abakobwa. Aho muri mwororoke, ntimukagabanuke bibaho!
7Nimuharanire amahoro y’umugi mwajyanywemo bunyago, kandi muwusabire kuri Uhoraho kuko amahoro yawo ari ayanyu. (8–9)
10Kuko Uhoraho avuze atya: Imyaka mirongo irindwi nishira muri i Babiloni, nzabitaho maze nuzuze amasezerano yanjye yo kubagarura aha hantu.
11Jyewe nzi imigambi nabagiriye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni imigambi y’amahoro itari iy’amakuba: nzabaha kugera ku bihe bizaza no kwizera.
12Nimunyiyambaza kandi mukaza kunsenga, nanjye nzabumva.
13Nimunshakashaka muzambona. Nimunshakashake mubikuye ku mutima,
14nzabareka mumbone — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzabahumuriza, mbakoranye mbakuye mu mahanga n’ahantu hose nabatatanyirije — uwo ni Uhoraho ubivuze — mbagarure aho nabakuye nkabajyana bunyago.
15Ni koko muravuga muti ’Uhoraho yadutumyeho abahanuzi i Babiloni.’
8Nyamara Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Ntimukemere ko abahanuzi n’abapfumu bari muri mwe bababeshya, ntimukite ku nzozi murota;
9ibyo babahanurira mu izina ryanjye ni ibinyoma — uwo ni Uhoraho ubivuze — sinigeze mbatuma.
16Ni koko, dore ibyo Uhoraho abwiye umwami wicaye ku ntebe ya Dawudi, n’abantu bose bagituye muri wa mugi, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe bunyago hamwe namwe:
17Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nzabahuramo inkota, inzara n’icyorezo, nzabagenzereza uko bagira imbuto z’imitini zaboze, zikaba mbi ku buryo zidashobora kuribwa.
18Nzabakurikirana n’inkota, inzara n’icyorezo, mbagire urugero rw’abavumwe bose bo ku isi; nzabahindura itongo riteye ubwoba. Mu mahanga yose nzabatatanyirizamo bazahinduka iciro ry’imigani,
19kuko banze kumva amagambo yanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — kandi ntarahwemye kubatumaho abagaragu banjye b’abahanuzi, nyamara bo, ntibanyumva — uwo ni Uhoraho ubivuze.
20Naho mwebwe, abajyanywe bunyago, nkabirukana i Yeruzalemu mukajya i Babiloni, nimwumve ijambo ry’Uhoraho!
21Dore ibyo Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze kuri Akabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Maseya, bihaye kubahanurira ibinyoma mu izina ryanjye: Nzabagabiza Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, abatsembere mu maso yanyu.
22Abajyanywe bunyago bose bari i Babiloni bizabaviramo umuvumo, kuko bazavuga bati ’Uhoraho azakugenzereze uko yahannye Sedekiya na Akabu, batwitswe n’umwami w’i Babiloni!’
23Icyaha cyabo, ni uko bakoze ishyano muri Israheli: basambanije abagore ba bagenzi babo, biha guhanura ibinyoma mu izina ryanjye kandi ntarabibatumye. Jye ndabizi, mbibereye n’umuhamya. Uwo ni Uhoraho ubivuze!»
Shemayahu, umuhanuzi w’ibinyoma24(Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:) Uzabwire Shemayahu w’i Nahalamu, uti
25«Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Woherereje umuryango wose uri i Yeruzalemu, n’umuherezabitambo Sefaniya mwene Maseya, n’abaherezabitambo bose, amabaruwa wiyandikiye ubwawe uvuga ngo
26’Uhoraho ni we wagushyize mu mwanya w’umuherezabitambo Yehoyada, kugira ngo ugenzure umuntu wese uvuga amahomvu n’uwiha guhanura mu Ngoro, maze umushyire ku ngoyi.
27None dore nturakarira Yeremiya w’i Anatoti wiha guhanurira muri mwe,
28kandi yaratwandikiye turi i Babiloni avuga ngo: Uburetwa buzashira kera! Nimwubake amazu muyaturemo, muhinge ubusitani, maze murye imbuto zabwo.’ . . . »
29Iyo baruwa ya Shemayahu, umuherezabitambo Sefaniya ayisomera umuhanuzi Yeremiya.
30Nuko Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo, ati
31«Oherereza abantu bose bajyanywe bunyago ubu butumwa Uhoraho avuze kuri Shemayahu w’i Nahalamu, ati ’Kubera ko uwo mugabo yihaye kubahanurira kandi ntaramwohereje, akiha kubabeshyeshya ibinyoma,
32nzamuhagurukira, we n’abamukomokaho. Nta n’umwe muri bo uzagira umwanya muri uyu muryango wanjye kugira ngo anezezwe n’ibyiza nzawukorera. Uwo ni Uhoraho ubivuze! None se si we watoje abantu kwivumbura kuri Uhoraho?’»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.