1Uhoraho arambwira ati «Genda, wongere ukunde wa mugore w’umusambanyi kandi ukunda undi mugabo. Jya umukunda nk’uko Uhoraho akunda Abayisraheli, ariko bo bakamwirengagiza bayoboka izindi mana, zikunda utugati tw’imbuto z’imizabibu batura.»
2Nuko wa mugore ndamucyura mutanzeho amasikeli cumi n’atanu, n’ikigega n’igice by’ingano za bushoki,
3maze ndamubwira nti «Uzigumire iwanjye igihe kirekire, wirinde uburaya cyangwa kurarikira undi mugabo; nanjye kandi ni ko nzakugenzereza.»
4Koko rero, n’Abayisraheli bazamara igihe kirekire batagira umwami, nta mutware, nta n’igitambo, nta nkingi, nta n’uruhago cyangwa amabuye y’ubufindo.
5Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bazisubiraho bashakashake bundi bushya Uhoraho, Imana yabo, na Dawudi, umwami wabo; kandi mu bihe bizaza bazagarukire Uhoraho n’ibyiza bye, bamusange bamwubashye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.