1Umwami Salomoni yari umwami wa Israheli yose.
2Abatware bamufashaga mu kazi ni aba: umuherezabitambo Azariyahu mwene Sadoki;
3Elihorefu na Ahiya mwene Shisha b’abanditsi; Yehoshafati mwene Ahiludi umunyamabanga we;
4Benayahu mwene Yehoyada wari umutware w’ingabo; abaherezabitambo Sadoki na Abiyatari;
5umukuru w’abatware Azariyahu mwene Natani; Zabudi mwene Natani wari icyegera cy’umwami;
6Ahishari wari umutware w’ingoro, na Adoramu mwene Abida wari umutware w’abakoraga imirimo y’uburetwa.
7Salomoni yari afite n’abatware cumi na babiri bakwijwe muri Israheli yose kugira ngo bajye bazanira umwami n’urugo rwe amakoro; buri wese yafataga ukwezi kumwe mu mwaka ko kuzana ayo makoro.
8Amazina yabo ni aya:
Mwene Huru, wari ushinzwe akarere k’imisozi miremire ya Efurayimu;
9mwene Dekeri, wari ushinzwe akarere ka Makasi, Shahalivimu, Betishemeshi na Eloni na Betihanani;
10mwene Hesedi, wari ushinzwe Aruboti n’akarere ka Soko n’igihugu cyose cya Heferi;
11mwene Abinadabu, wari ushinzwe imisozi miremire ya Dori; umugore we yitwaga Tafati, akaba n’umukobwa wa Salomoni;
12Bahana mwene Ahiludi, wari ushinzwe akarere ka Tanaki na Megido, n’akarere ka Betisheyani iruhande rwa Saritani mu nsi ya Yizireyeli, uhereye i Betisheyani ukageza kuri Abeli‐Mehola, kandi ukageza hakurya ya Yokumowamu;
13mwene Geberi, wari ushinzwe Ramoti muri Gilihadi n’ingando za Yahiri mwene Manase, zari muri Gilihadi; wari ushinzwe kandi akarere ka Arugobu muri Bashani kari kagizwe n’imigi ikomeye mirongo itandatu, ikikijwe n’inkuta z’amabuye kandi igakingishwa amapata y’umuringa;
14Ahinadabu mwene Ido, wari ushinzwe akarere ka Mahanayimu;
15Ahimasi, wari ushinzwe akarere ka Nefutali; na we yari yararongoye umukobwa wa Salomoni witwa Basimata;
16Bahana mwene Hushayi, wari ushinzwe akarere ka Asheri n’aka Beyaloti;
17Yehoshafati mwene Paruwahi, wari ushinzwe akarere ka Isakari;
18Shimeyi mwene Ela, wari ushinzwe akarere ka Benyamini;
19Geberi mwene Uri, wari ushinzwe akarere ka Gilihadi n’igihugu cyose cya Sihoni umwami w’Abahemori, n’icya Ogi umwami wa Bashani.
Uretse abo cumi na babiri hari kandi umutware mu gihugu cya Yuda.
20Abayuda n’Abayisraheli bari benshi cyane bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Bari bafite ibyo barya n’ibyo banywa, mbese bari bamerewe neza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.