1Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Abayisraheli uti
2’Nihagira umuntu ukora icyaha kubera uburangare, agaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho, maze agakora ibyabujijwe, dore uko muzagenza.
3Niba uguye mu cyaha ari umuherezabitambo wasizwe amavuta, kubera iyo mpamvu agatuma umuryango wose ucumura, azatura Uhoraho ikimasa cy’igisore kidafite inenge; kibe igitambo cy’impongano y’icyaha.
4Icyo kimasa cy’igisore azakijyana ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, akirambikeho ikiganza ku mutwe, maze agisogotere imbere y’Uhoraho.
5Umuherezabitambo wasizwe amavuta azafata ku maraso y’icyo kimasa cy’igisore, ayajyane mu ihema ry’ibonaniro.
6Umuherezabitambo azakoza urutoki rwe muri ya maraso, maze imbere y’Uhoraho ayamishe incuro ndwi ku ruhande rugaragara rw’umubambiko w’ahantu hatagatifu.
7Hanyuma, umuherezabitambo afate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’imibavu imbere y’Uhoraho, mu ihema ry’ibonaniro, andi maraso asigaye yose y’ikimasa ayasese hasi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
8Kuri icyo kimasa cyatuweho igitambo cy’impongano y’icyaha, azakureho inyama zose zifite ibinure: Ni ukuvuga ibinure byose biri ku mara, ibinure byose byoroshe amara,
9n’impyiko zombi hamwe n’ikinure kizifasheho n’igifashe ku byaziha. Urugimbu rwo ku mwijima na rwo bazarwomoreho rusange impyiko.
10Mbese izo nyama zose bazazikureho nk’uko babigenza ku kimasa gituweho igitambo cy’ubuhoro. Hanyuma, umuherezabitambo azatwikire ibyo byose ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa.
11Uruhu rw’icyo kimasa, inyama zacyo zose, zirimo igihanga, amaguru n’amaboko, ibyo mu nda n’amayezi,
12mbese ibyasigaye kuri icyo kimasa byose, azabijyane ku muriro w’inkwi. Aho ngaho nyine barunda ivu ni ho bizatwikirwa.
Impongano y’icyaha cy’imbaga yose13Niba ari imbaga yose y’Abayisraheli yacumuye itabizi ariko icyo cyaha ntikimenyekane, nibaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho, bityo bikababarwaho,
14icyo cyaha nikimenyekana, ikoraniro rizatura ikimasa cy’umusore cy’impongano y’icyaha; icyo kimasa bazakijyane imbere y’ihema ry’ibonaniro,
15maze abakuru b’ikoraniro bakirambikeho ikiganza ku mutwe, bacyicire imbere y’Uhoraho.
16Umuherezabitambo wasizwe amavuta azajyane igice kimwe cy’amaraso ya cya kimasa ku ihema ry’ibonaniro.
17Uwo muherezabitambo azakoze urutoki mu maraso yageruye maze imbere y’Uhoraho ayamishe incuro ndwi ku ruhande rugaragara rw’umubambiko.
18Hanyuma azafate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro ruri imbere y’Uhoraho mu ihema ry’ibonaniro, andi asigaye yose, ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
19Inyama zose ziriho ibinure azazikebe, maze azitwikire ku rutambiro.
20Icyo kimasa azakigirira nk’uko yagenjereje cya kimasa kindi cyatuweho impongano y’icyaha. Umuherezabitambo namara gukorera ku ikoraniro umuhango wo gukiza icyaha, icyo gihe rizaba ribabariwe.
21Icyo kimasa arategeke kukijyana kure y’ingando, maze agitwikireyo nk’uko yatwitse cya kindi cya mbere. Ngicyo igitambo cy’impongano y’icyaha cy’ikoraniro.
Impongano y’icyaha cy’umutware22Niba ari umutware w’umuryango wacumuye kubera uburangare agaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho Imana ye, bityo akagwa mu cyaha,
23maze bakamumenyesha icyaha yakoze, azazane isekurume y’ihene, idafite inenge, ayiture;
24ayirambikeho ikiganza ku mutwe, maze ayicire imbere y’Uhoraho, aho bicira ibitambo bitwikwa. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha.
25Nuko, umuherezabitambo azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye yose ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa.
26Inyama zose ziriho ibinure azazitwikire ku rutambiro nk’uko yagenjeje za zindi z’igitambo cy’ubuhoro. Umuherezabitambo namara gukorera ku mutware umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo ni ho azaba akibabariwe.
Impongano y’icyaha cy’umwe muri rubanda27Niba ari umuntu wo muri rubanda rusanzwe wacumuye kubera uburangare, agaca kuri kimwe mu byabujijwe n’amategeko y’Uhoraho, bityo akandikwaho icyaha
28maze bakamumenyesha icyaha cye, azazana ihene y’inyagazi idafite inenge, ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze.
29Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, maze akicire aho baturira ibitambo bitwikwa.
30Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso yacyo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro.
31Inyama zose zifite ibinure azazikebeho, nk’uko asanzwe abigenza ku gitambo cy’ubuhoro, maze azitwikire ku rutambiro, zibe igitambo gifite impumuro yurura Uhoraho. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe.
32Niba ari umwana w’intama ashaka guturaho igitambo cy’impongano y’icyaha, azazane uw’inyagazi udafite inenge.
33Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, maze uwo mwana w’intama awusogotere aho basanzwe baturira igitambo gitwikwa, awutureho igitambo cy’impongano.
34Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso y’icyo gitambo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi yose asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro.
35Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.