Izayi 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubutumwa Uhoraho yoherereje Akhazi

1Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu, ariko ntibashobora kuyigarurira.

2Babimenyesha abo mu muryango wa Dawudi, bati «Aramu yashinze ibirindiro muri Efurayimu.» Nuko umwami na rubanda bakuka umutima, boshye ibiti by’ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.

3Uhoraho abwira Izayi ati «Sohoka, ujyane n’umuhungu wawe Sheyari‐Yashubi, musanganire Akhazi ku mpera y’umugende ujyana amazi mu kigega cya ruguru, ku muhanda ugana ku murima w’umumeshi;

4maze umubwire uti ’Humura ! Witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bukaze bwa Rasoni, umwami wa Aramu, na mwene Remaliyahu.

5Aramu yagiye inama na Efurayimu na mwene Remaliyahu, ngo bazakurimbure, bavuga bati

6’Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima, tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami.’

7Nyamara Nyagasani Imana avuze atya:

Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera bibaho!

8Damasi ni umutwe wa Aramu,

naho Rasoni akaba umutware wa Damasi,

— hasigaye imyaka itarenga mirongo itandatu n’itanu,

Efurayimu ikaneshwa, ntibe icyitwa igihugu.—

9Samariya ni umutwe wa Efurayimu,

naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya.

Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.»

Umuhungu agiye kuvuka akazitwa Emanuweli

10Uhoraho arongera abwira Akhazi, ati

11«Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.»

12Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.»

13Nuko Izayi aravuga ati

«Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi!

Mbese ntibibahagije kunaniza abantu,

kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye?

14Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso:

Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu,

maze akazamwita Emanuweli.

15Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki,

kugira ngo azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza.

16Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza,

ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa.

17Naho wowe, umuryango wawe n’inzu ya so,

Uhoraho azabateza iminsi mibi, itarigeze ibaho,

kuva igihe Efurayimu yitandukanyije na Yuda.

(Yavugaga umwami wa Ashuru.)

18Uwo munsi, Uhoraho azahamagara isazi

zo ku mpera y’imigezi ya Misiri,

n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuru,

19maze zose zize, zihumbike mu mikokwe yo ku misozi,

no mu masenga yo mu bitare,

mu bihuru byose no mu mirima hose.

20Uwo munsi, Uhoraho azakogosha umusatsi wo ku mutwe,

n’ubwoya bwo ku birenge ndetse n’ubwanwa abumareho,

akoresheje urwembe atiye hakurya y’uruzi rwa Efurati.

(Yavugaga umwami wa Ashuru)

21Uwo munsi kandi, buri muntu azaba atunze itungo rimwe

mu matungo maremare, n’abiri mu matungo magufi,

22maze kubera amata azaba ari menshi mu gihugu,

bazanywe ikivuguto.

Ni koko, abazaba basigaye mu gihugu,

bazatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki.

23Uwo munsi nanone, ahantu hari ingemwe igihumbi z’imizabibu,

zikwiranye n’ibiceri igihumbi bya feza,

hazahinduka ibihuru by’amahwa n’imifatangwe.

24Hazagerwa gusa n’uwitwaje umuheto n’imyambi,

kuko igihugu cyose kizahinduka amahwa n’imifatangwe.

25Imisozi yahingishwaga amasuka ntibazayigarukamo,

kubera gutinya amahwa n’imifatangwe,

izahinduke urwuri rw’inka n’intama.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help