Intangiriro 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Urubyaro rwa Adamu guhera kuri Seti kugeza kuri Nowa

1Ngiki igitabo cy’urubyaro rwa Adamu:

Umunsi Imana irema umuntu, yamuremye mu misusire y’Imana.

2Yabaremye ari umugabo n’umugore, ibaha umugisha, ibita Muntu umunsi ibarema.

3Adamu amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu basa mu misusire ye no mu ishusho rye, amwita Seti.

4Amaze kubyara Seti, Adamu abaho indi myaka magana inani, abyara abahungu n’abakobwa.

5Iminsi yose Adamu yabayeho ni imyaka magana cyenda na mirongo itatu, nuko arapfa.

6Seti amaze imyaka ijana n’itanu avutse, abyara Enoshi.

7Amaze kubyara Enoshi, Seti abaho indi myaka magana inani n’irindwi, abyara abahungu n’abakobwa.

8Iminsi yose Seti yabayeho ni imyaka magana urwenda na cumi n’ibiri, nuko arapfa.

9Enoshi amaze imyaka mirongo urwenda avutse, abyara Kenani.

10Amaze kubyara Kenani, Enoshi abaho indi myaka magana inani na cumi n’itanu, abyara abahungu n’abakobwa.

11Iminsi yose Enoshi yabayeho ni imyaka magana urwenda n’itanu, nuko arapfa.

12Kenani amaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Mahalaleli.

13Amaze kubyara Mahalaleli, Kenani abaho indi myaka magana inani na mirongo ine, abyara abahungu n’abakobwa.

14Iminsi yose Kenani yabayeho ni imyaka magana urwenda n’icumi, nuko arapfa.

15Mahalaleli amaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse, abyara Yeredi.

16Amaze kubyara Yeredi, Mahalaleli abaho indi myaka magana inani na mirongo itatu; abyara abahungu n’abakobwa.

17Iminsi yose Mahalaleli yabayeho, ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n’itanu, nuko arapfa.

18Yeredi amaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri avutse, abyara Henoki.

19Amaze kubyara Henoki, Yeredi abaho indi myaka magana inani, abyara abahungu n’abakobwa.

20Iminsi yose Yeredi yabayeho, ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’ibiri, nuko arapfa.

21Henoki amaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse, abyara Metushalomu.

22Amaze kubyara Metushalomu, Henoki abaho indi myaka magana atatu, abyara abahungu n’abakobwa.

23Iminsi yose Henoki yabayeho ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu.

24Hanyuma Henoki arabura: Imana yaramwitwariye, kuko yagendanaga na yo.

25Metushalomu amaze imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi avutse, abyara Lameki.

26Amaze kubyara Lameki, Metushalomu abaho indi myaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri, abyara abahungu n’abakobwa.

27Iminsi yose Metushalomu yabayeho, ni imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n’icyenda, nuko arapfa.

28Lameki amaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri avutse, abyara umuhungu.

29Amwita Nowa, ati «Uyu azaduhoza, aturuhure imirimo inaniza duterwa no guhinga ubu butaka bwavumwe n’Uhoraho.»

30Amaze kubyara Nowa, Lameki abaho indi myaka magana atanu na mirongo urwenda n’itanu, abyara abahungu n’abakobwa.

31Iminsi yose Lameki yabayeho, ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, nuko arapfa.

32Nowa amaze imyaka magana atanu avutse, abyara Semu, Kamu na Yafeti.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help