1Uwo munsi, mu gihugu cyose cya Yuda, bazatera iyi ndirimbo, bagira bati
«Dufite umurwa ukomeye;
Uhoraho, kugira ngo aturengere,
yawuzengurukijeho inkike icinyiye.
2Nimwugurure amarembo!
Ryinjire, ihanga ry’intungane kandi ry’indahemuka.
3Umugambi wawe ntukuka: Uzabakomeza mu mahoro,
kuko amizero yabo ari muri wowe.
4Nimwizere Uhoraho iteka ryose,
we rutare ruhoraho,
5kuko yacogoje abari batuye mu bitwa,
umurwa ukomeye arawurimbura, uratsiratsizwa,
maze awuziringa mu mukungugu.
6Abiyoroshya bazawuribata,
n’abanyantegenke bawunyukanyuke.»
Isengesho: Turakwizeye Nyagasani7Inzira y’umuntu w’intungane iraboneye,
nawe Uhoraho, urayimutunganyiriza.
8Mu nzira udutegeka kunyuramo, Uhoraho turakwiringira,
icyo twifuza, ni ukurata izina ryawe.
9Ijoro ryose ndakuzirikana,
nkagushakashaka n’umutima wanjye,
kuko iyo amategeko yawe akurikizwa ku isi,
abayituye bayamenyeraho ubutungane.
10Ariko iyo bababariye umugome,
ntamenya ubutabera icyo ari cyo.
Akora nabi mu gihugu cy’ubutungane,
ntabone ikuzo ry’Uhoraho.
11Wabanguye ukuboko kwawe, Uhoraho, ntibakubona,
nyamara bazabona ishyaka urwanirira umuryango wawe,
bakorwe n’isoni, kandi batwikwe n’umuriro wagenewe abanzi bawe.
12Ni wowe uduha amahoro, Uhoraho;
ukadusohoreza ibyo dukora byose.
13Uhoraho, Mana yacu, abandi bategetsi bigeze kudutegeka,
ariko ni izina ryawe ryonyine twiyambaza.
14Ubwo abapfuye batazongera kubaho,
ntibazashobora kweguka ukundi,
warabateye urabarimbura,
urabasibanganya ubutazagira urwibutso.
15Watugize umuryango ukomeye, wowe Uhoraho,
utugira ihanga rikomeye, ugaragaza utyo ikuzo ryawe,
kandi wagura imipaka y’igihugu cyacu.
16Mu mubabaro wacu twarakwirukiye,
igihe uduhannye turagutakambira.
17Imbere yawe, Uhoraho, twari tumeze nk’umugore utwite,
uhindagana kuko ari hafi kubyara, agatakishwa n’ububabare.
18Natwe twari dutwite, turi mu mibabaro y’iramukwa,
ariko tumera nk’aho tubyaye umuyaga:
nta bwo twazaniye isi agakiza,
cyangwa ngo tuyibyarire abaturage bashya.
19Abawe bapfuye bazongera kubaho, imirambo yabo izazuka.
Mwebwe abari mu mukungugu, nimukanguke, nimusabwe
n’ibyishimo!
Kuko ikime cy’Uhoraho ari urumuri rutonyanga ku isi,
bityo abari barapfuye bazagaruke imusozi.
Uhoraho ahanira abantu ibicumuro byabo20Muryango wanjye, genda winjire iwawe,
kandi ufunge inzugi zombi.
Ihishe akanya gato, uburakari bugiye guhita.
21Dore Uhoraho asohotse iwe,
kugira ngo ahane abatuye isi kubera ubugome bwabo.
Isi igiye gutahurwaho amaraso yamennye,
kandi ntizongera guhisha imirambo y’abapfuye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.