Zaburi 99 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho ni Umwami Nyir’ubutagatifu

1Uhoraho ni Umwami, imiryango nihinde umushyitsi;

atetse hejuru y’Abakerubimu, isi nihindagane!

2Uhoraho ni igihangange muri Siyoni,

yisumbuye kure imiryango yose.

3Nibarate izina ryawe ry’impangare kandi ritinyitse:

koko uri Nyir’ubutagatifu.

4Ububasha bw’umwami ni ugukunda ubutungane.

Ni wowe waboneje byose,

ni wowe washyize ubutungane n’ubutabera muri Yakobo.

5Nimusingize Uhoraho, Imana yacu,

nimupfukame imbere y’akabaho k’ibirenge bye,

kuko ari Nyir’ubutagatifu!

6Musa na Aroni bari mu baherezabitambo be,

Samweli akaba mu biyambaza izina rye;

biyambazaga izina ry’Uhoraho, maze na we akabumva.

7Yababwiriraga mu nkingi y’agacu kererana,

bagakurikiza amabwiriza ye, n’amategeko yari yarabahaye.

8Uhoraho, Mana yacu, wowe warabasubizaga,

ubagaragariza ko uri Imana itinda kurakara,

ariko ukabahanira n’ibyaha byabo.

9Nimurate Uhoraho, Imana yacu,

maze mupfukame imbere y’umusozi we mutagatifu,

kuko Uhoraho, Imana yacu, ari Nyir’ubutagatifu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help