1Nuko Tobiti aravuga ati
2«Nihasingizwe Imana ihoraho iteka!
Ingoma yayo nisugire isagambe!
Ni yo ihana kandi ikababarira,
ijyana ikuzimu kandi ikazanzamura,
nta n’umwe wakwigobotora ikiganza cyayo.
3Bana ba Israheli, nimuyihimbaze n’amahanga abyumve,
kuko ari yo yadutatanyirijemo.
4Nimuhamamarize ubuhangange bwayo,
muyisingirize imbere y’icyitwa ikinyabuzima cyose,
kuko ari Nyagasani, Imana yacu,
akaba n’umubyeyi wacu ubuziraherezo.
5Yaraduhannye kubera ibibi twakoze,
ariko izatugarurira agatima itugirire impuhwe,
yongere idukoranye idukuye mu mahanga twatataniyemo.
6Nimuyigarukira n’umutima wanyu wose, n’amagara yanyu yose,
mukiyemereza imbere yayo gukurikirana ukuri,
na Yo izabagarukira,
kandi n’uruhanga rwayo ntizongera kurubahisha.
7Ubu namwe nimuzirikane ibyo yabakoreye,
maze murangurure amajwi muhimbaze Nyagasani uzira kubera,
mukuze Umwami w’ibihe byose.
8Jyewe ndamuhimbariza mu gihugu najyanywemo bunyago,
imbaraga ze n’ubuhangange bwe
nkabiratira igihugu cy’abanyabyaha.
Banyabyaha, nimwisubireho mukurikirane ubutabera;
ni nde wahamya ko atazabagarukira, akabagirira impuhwe?
9Ndarata Imana yanjye,
na roho yanjye igashimagiza Umwami Nyir’ijuru,
igasabagizwa n’ibyishimo kubera ubuhangange bwayo.
10Abantu bose nibamusingirize muri Yeruzalemu!
Yeruzalemu, wowe mugi mutagatifu,
Imana yaraguhannye kubera ibibi abana bawe bakoze,
ariko izongera igirire impuhwe abavutse ku ntungane.
11Himbaza Nyagasani uko bimukwiye,
usingize Umwami w’ibihe byose,
kugira ngo iwawe bazongere bahashinge Ihema rye,
babigiranye ibyishimo,
12maze abajyanywe bunyago bazakwishimiremo,
bagukundiremo abanyabyago,
uko amasekuruza azahora asimburana iteka.
13Amahanga atabarika azaturuka iyo gihera,
azanywe n’izina rya Nyagasani Imana,
azaza azanye amaturo yo gushengerera Umwami Nyir’ijuru,
maze bose bazagusabagirizwemo ibyishimo,
uko amasekuruza azahora asimburana.
14Harakavumwa abakwanga bose,
naho abagukunda bose bahorane umugisha!
15Ishime unezerwe kubera abana bavutse ku ntungane,
kuko bazakorana bagahimbaza Nyagasani Nyir’ubutungane.
Ni koko kandi, abagukunda bagira amahirwe,
bazanahora bishimiye kubaho mu mahoro yawe.
16Hahirwa abababajwe n’ibyago byawe,
kuko uzabanezereza iteka,
bakazasenderezwa ibyishimo byo kubona ikuzo ryawe.
Roho yanjye nisingize Imana, Umwami w’igihangange,
17kuko Yeruzalemu izongera ikubakwa,
maze inkuta zayo zigatakishwa amabuye y’agaciro,
ay’ubururu n’ay’icyatsi kibisi;
iminara y’abarinzi ikubakishwa zahabu iyunguruye,
n’imihanda ya Yeruzalemu ikazasaswamo
amabuye y’amabara yose, ay’umukara abengerana,
n’andi menshi azaturuka i Ofiri.
18Maze iyo mihanda izavuge iti ’Alleluya!’
isingize Imana, igira iti ’Nihasingizwe Imana,
Yo ihesheje Yeruzalemu icyubahiro,
uko ibihe bizahora bisimburana!’»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.