Imigani 23 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Niwicara ugiye gusangira n’igikomerezwa,

uzitondere ibiri imbere yawe;

2uzirinde kugira umururumba,

niba uzi ko ufite inda nini.

3Ntuzararikire ibiryo bye biryoshye,

kuko ari ibishukisho.

4Ntuzirushye ngo urashaka ubukire,

uzirinde ndetse no kubutekereza;

5umara kubura amaso ubureba, ugasanga bwayoyotse,

kuko wagira ngo bumera amababa,

maze bukaboneza iy’ikirere nka kagoma.

6Ntuzarye umugati w’umuntu ukureba nabi,

kandi ntuzararikire ibiryo bye biryoshye,

7kuko icyo atekereza ku mutima ari na ko agikora;

arakubwira ati «Rya kandi unywe»,

ariko ntaba agushyizeho umutima!

8Ibyo umaze kumira uzabiruka

n’amagambo yawe meza agupfane ubusa.

9Ntuzabwire amatwi y’igicucu,

kuko cyasuzugura ukuri kw’amagambo yawe.

10Ntukimure imbago ya kera,

ngo urengere umurima w’imfubyi,

11kuko zifite umuhozi ukomeye;

ni we uzaziburanira akurwanye.

12Umutima wawe uwukangurire inyigisho,

n’amatwi yawe uyatoze amagambo y’ubumenyi.

13Ntukange guhana umwana,

numukubita umunyafu, ntazaherako ngo apfe!

14Wowe rero, numukubita umunyafu,

ubuzima bwe uzaba ubukijije inyenga.

15Mwana wanjye, umutima wawe nurangwaho ubuhanga,

nanjye uwanjye uzishima,

16kandi nzanezerwa cyane,

umunwa wawe nuvuga amagambo aboneye.

17Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha,

ahubwo ujye uhora utinya Uhoraho,

18kuko bucyana ayandi, hakazaza igihe

uzabona ko icyizere cyawe atari imfabusa.

19Tega amatwi, mwana wanjye, ube umunyabuhanga,

kandi umutima wawe uwuyobore inzira iboneye.

20Ntuzabarirwe mu banywi ba divayi,

cyangwa mu bashimusi,

21kuko abanywi n’abashimusi batindahara,

naho kuryamira bikambika umuntu incabari.

22Uzajye wumvira so wakubyaye,

kandi ntugasuzugure nyoko namara gukecura.

23Ujye uharanira ukuri, woye kugutezukaho,

uronke ubuhanga, ubumenyi n’ubwenge.

24Se w’intungane ntazahwema kwishima,

kandi ubyaye umunyabuhanga aranyurwa.

25So na nyoko nibanezerwe,

uwakubyaye avuze impundu.

26Mwana wanjye, wite ku byo nkubwira,

kandi amaso yawe anyurwe n’inzira zanjye:

27ni koko, umugore w’indaya ameze nk’urwobo rurerure,

naho uw’umuvantara ni nk’iriba ry’imfungane;

28ng’uwo ararekereje nk’umujura,

abantu akabagwizamo abagambanyi.

29Ni nde uhora ataka? Ni nde uhora yicuza icyo yakoze?

Ni nde nyir’intonganya? Ni nde nyir’amaganya?

Ni nde nyir’inguma zitagira imvano?

Ni nde nyir’amaso yatukuye?

30Ni iby’abarara inkera kuri divayi

bagahora bashakisha inzoga z’amuki.

31Uramenye ntukarebe divayi; usanga ari intuku,

ibengerana mu nkongoro,

ikamanuka inzira imwe mu muhogo,

32ariko amaherezo ikaryana nk’inzoka,

ikadomana nk’impiri.

33Amaso yawe azabona ibintu by’amayobera,

uvuge amagambo y’urudubi;

34umere nk’umuntu uryamye mu mazi magari,

cyangwa mu bushorishori bw’ibiti!

35Uzavuga uti «Bankubise, ariko sindibwa,

bampondaguye, ariko nta cyo numva!

Mbese nzakanguka ryari?

Ay’ubusa nzongera nyivumbe!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help