1Abaturage b’i Yeruzalemu bimika Okoziya umuhungu wa Yoramu w’umuhererezi kugira ngo amuzungure ku ngoma, kuko bakuru be bose bari barishwe na cya gitero cy’ingabo cyazanye n’Abarabu bateye ingando. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aba ari we uba umwami.
2Okoziya yimitswe amaze imyaka mirongo ine n’ibiri avutse, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya, akaba umukobwa wa Omari.
3Na we yakurikije ingeso z’abo mu muryango wa Akabu, kuko nyina yamugiraga inama mbi.
4Akora ibidatunganiye amaso y’Uhoraho nk’uko byakorwaga n’abo mu muryango wa Akabu, kuko abo bantu ari bo babaye abajyanama be se amaze gupfa, bakamukururira ibyago.
5Ndetse muri uko kumvira inama zabo ni bwo yajyanye na Yoramu, umwami wa Israheli, mwene Akabu, bajya i Ramoti y’i Gilihadi kurwana na Hazayeli, umwami w’Abaramu. Ariko Abaramu bakomeretsa Yoramu,
6agaruka i Yizireyeli kwivuza ibikomere yari yaterewe i Ramoti igihe yarwanaga na Hazayeli, umwami w’Abaramu. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aramanuka ajya i Yizireyeli gusura Yoramu mwene Akabu wari warakomeretse.
7Uko gusura Yoramu, Uhoraho yaragushatse ngo kubere Okoziya impamvu yo kurimburwa. Akigerayo yamanukanye na Yoramu bajya gutera Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yari yarimikishije amavuta kugira ngo azarimbure umuryango wa Akabu.
8Nuko mu gihe Yehu akirangiza urwo rubanza Uhoraho yaciriye umuryango wa Akabu, ahura n’abatware b’Abayuda n’abana b’abavandimwe ba Okoziya, na bo arabica bose.
9Ashakisha Okoziya, bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamushyira Yehu, aramwica. Baramuhamba kuko bavugaga bati «Ni mwene Yozafati washakaga Uhoraho n’umutima we wose!» Nta muntu n’umwe wo mu muryango wa Okoziya washoboye kumusimbura ku ngoma.
Ataliya yiha ubutegetsi(2 Bami 11.1–3)10Ataliya, nyina wa Okoziya, abonye ko umuhungu we apfuye, yiyemeza kwicisha abakomoka bose mu muryango w’umwami wa Yuda.
11Ariko Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abashyira mu nzu bararagamo. Bityo Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, wari umugore w’umuherezabitambo Yehoyada akaba na mushiki wa Okoziya, aba amuhishe Ataliya, ntiyamubona ngo amwice.
12Umwana ahagumana na bo imyaka itandatu, ahishe mu Ngoro y’Imana; icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.