1Bavandimwe, niba hagize ufatirwa mu cyaha, mwebwe abayoborwa na Roho, nimumuhane ariko mumworoheye. Nawe ubwawe witonde, maze utazavaho ushukwa.
2Nimwakirane imitwaro yanyu, bityo muzaba mwumviye byuzuye itegeko rya Kristu.
3Naho uwakwirebamo kuba akataraboneka, kandi nta cyo ari cyo, uwo yaba yibeshya.
4Ahubwo buri muntu asuzume ibikorwa bye bwite. Niba hari icyo abonye yakwiratana, abikore ku giti cye atigereranya n’abandi.
5Kuko buri wese azitwarira uwe muzigo.
6Uwigishwa ijambo, nahe ku bye byose urimwigisha.
7Ntimuzibeshye: Imana ntireregwa. Icyo umuntu azaba yarabibye ni cyo azasarura.
8Ubibira umubiri, azawusaruraho urupfu. Naho ubibira roho, azayisaruraho ubugingo bw’iteka.
9Nitwihatire gukora icyiza tutadohoka, bityo, niba tudacogoye, tuzasarura igihe kigeze.
10Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose, cyane cyane abo dusangiye ukwemera.
Umusaraba wa Kristu waremye byose bundi bushya11Nimwitegereze noneho izi nyuguti nini: ni jye ubwanjye ubandikira n’ukuboko kwanjye.
12Abashaka gushimwa biratana ibikorwa by’umubiri, abo ngabo ni bo babahatira kugenywa, gusa ngo badatotezwa bahorwa umusaraba wa Kristu.
13Nyamara n’abigenyesha, na bo ubwabo ntibakurikiza amategeko, none barashaka ko mugenywa kugira ngo birate ibyabaye mu mubiri wanyu.
14Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu: ni wo iby’isi bimbambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho.
15Kuko nta cyo bimaze kugenywa cyangwa kutagenywa, ahubwo ukuba ikiremwa gishya.
16Abakurikiza iri tegeko bose, bahorane amahoro n’impuhwe, bo na Israheli y’Imana.
17Ahasigaye, ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wanjye inguma za Yezu.
18Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu isakare imitima yanyu, bavandimwe. Amen.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.