1Sofari w’i Nahama afata ijambo, agira ati
2«Ni koko, ibitekerezo byanjye birashyugumbwa kugusubiza,
ku buryo ntagishoboye kwihangana.
3Numvise inyigisho zawe zintuka,
none ubwenge bwanjye bunyunguye icyo ngusubiza.
4Aho uzi neza ko kuva kera na kare,
kuva umuntu yaremwa ku isi,
5umunezero w’abagome utamara kabiri,
kandi ibyishimo by’abagomeramana ntibimare igihe.
6N’iyo yaba areshya n’aho bwakereye,
umutwe we ugakora ku ijuru,
7ntazabura kuzimira burundu nka baringa;
abamubonaga bagire bati ’Arigitiye he?’
8Azayoyoka nk’inzozi zidafatika,
azimire nk’ibyo umuntu arota nijoro;
9ijisho ryamubonaga, ntirizamurabukwa ukundi,
n’ahantu yabaga ntihazaba hakimumenya.
10Abana be bazatanga indishyi z’abakene,
bazishyure bazikura mu mutungo we.
11Amagufa ye yarangwaga n’imbaraga za gisore,
none aryamanye na we mu gitaka.
12Akanwa ke kari karyohewe n’icyaha,
akagihisha mu nsi y’ururimi rwe,
13akagitsimbararaho ntakireke,
agakomeza kukijundika mu matama ye,
14nyamara bene iyo ndyo igaga ikigera mu nda,
igahinduka indurwe y’uburozi ikimugeramo!
15Umutungo w’abandi yamiraguye, agomba kuwuruka,
Imana ni yo iwuryoza inda ye.
16Yanyunyuje ubumara bw’inzoka,
none reka yicwe n’ururimi rw’impiri!
17Ntakibona ya migezi y’amavuta,
n’inzuzi z’ubuki n’ikivuguto.
18Inyungu ye asigaye ayitanga aho kuyimira,
ntakishimira ibyo yiyuhiye akuya.
19Koko rero, yatoteje abakene arabatsikamira,
asahura inzu atubatse;
20ntiyigeze ashira ipfa,
bityo nta cyo azaramura mu byo atunze,
21kandi nta muntu n’umwe atambuye.
Ni yo mpamvu umunezero we utazaramba,
22azatunga byinshi ariko ahangayike,
ibyago byose bizamugwira.
23Kandi, n’ubwo yujuje inda ye,
Imana izamuterereza uburakari bwayo,
bumusabagire mu mubiri nk’ibiryo.
24Nanizibukira inkota y’icyuma,
umuheto ucuze mu muringa uzamuhinguranya;
25umwambi uzamutunguka mu bitugu,
undi uhinguke mu mara, wahindutse urugina,
maze amakuba yose amuteranireho.
26Umwijima w’icuraburindi uramutegereje,
umuriro w’inkonkobotsi uzamuyogoza,
ukongeze n’ibyari bisigaye mu ihema rye.
27Ijuru ryashyize ahagaragara icyaha cye,
n’isi yahagurukiye kumurwanya.
28Icyorezo kizatsemba inzu ye,
aterwe n’umwuzure ku munsi w’uburakari bw’umutegereje.
29Urwo ni rwo ruhare Imana igenera umugome,
ni wo mugabane imuteganyiriza.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.