1Uwo se yaba ari nde, uturutse Edomu,
uhagurutse i Bosira yambaye iby’imihemba?
Ntagira uko asa mu myambaro ye myiza,
aragenda yemye n’imbaraga ze nyinshi.
— Ni jyewe uvugana ubutabera,
nkibasira amahanga ngo nkize umuryango wanjye.
2— Uwo mutuku ku myambaro yawe ni uw’iki,
ni kuki wambaye nk’abenga imizabibu?
3— Umuvure nawiyengesheje jyenyine,
nta n’umwe twari kumwe wo mu muryango wanjye.
Nuko mu burakari bwanjye, ndabahonyora,
mu mujinya wanjye, ndabaribata,
umutobe wabo utarukira ku myambaro yanjye,
ibyo nambaye byose birahindana.
4Kuko mu mutima wanjye wari umunsi wo kwihorera,
none umwaka w’ubucungurwe na wo ukaba utashye.
5Nararebye hirya no hino: mbura untabara,
nguma aho numiwe: sinabona unkomeza!
Nuko ukuboko kwanjye kurangoboka,
n’uburakari bwanjye burankomeza.
6Mu burakari bwanjye najanjaguye amahanga,
mu mujinya wanjye ndabasindisha,
amaraso yabo nyasesa hasi.
Uhoraho: Umukiza n’Umubyeyi w’umuryango we7Nzajya nibuka ibyiza by’Uhoraho n’ibisingizo bimurata,
kubera ibyiza byose yadukoreye.
Nzogeza ubuntu Uhoraho yagiriye inzu ya Israheli,
n’ibyo yabakoreye byose, kubera impuhwe ze.
8Yaravuze ati «Koko ni umuryango wanjye, abana batazantenguha!»
maze yemera kubabera Umukiza,
9mu mibabaro yabo yose.
Nta bwo ari umuhagarariye cyangwa intumwa ye,
ni we ubwe bwite wabakijije;
mu rukundo rwe no mu mpuhwe ze,
ni we ubwe wabacunguye.
Yarabahagurukije, arabaterura muri iyo iminsi yose ya kera.
10Ariko bo barijujuse, bababaza umwuka we mutagatifu,
ni bwo rero abateye umugongo,
maze we ubwe abarwanya nk’umwanzi.
11Nuko bibuka ibyabaye kera mu gihe cya Musa:
«Ari hehe uwarohoye mu mazi umushumba w’umuryango we?
Yahereye he, uwabashyiragamo umwuka we mutagatifu?
12Ari he Nyir’ukuboko kurabagirana, wagendaga iburyo bwa Musa,
uwatandukanyije amazi imbere yabo, kugira ngo yiheshe ikuzo?
13Ari he uwabanyujije rwagati mu nyanja,
boshye ifarasi yiruka mu butayu?
14Bari bameze nk’amatungo akinagira mu kibaya,
Umwuka w’Uhoraho ubageza aho baruhukira.»
Nguko uko wayoboye umuryango wawe,
kugira ngo wiheshe izina ry’icyubahiro.
15Itegereze maze urebe, uhereye mu ijuru,
no ku Ngoro yawe ntagatifu kandi ibengerana ikuzo.
Umwete wawe, n’ubutwari bwawe,
kimwe na za mpuhwe zawe byahereye he?
Waba se warisubiyeho, ukareka kunkunda?
16Nyamara ariko, ni wowe Data!
Kuko Abrahamu atatumenye, Israheli na we akaba atatuzi;
Uhoraho, ni wowe Data n’Umucunguzi wacu.
Ng’iryo izina ryawe, kuva kera kose.
Isengesho: Iyaba wari ukinguye ijuru!17Uhoraho, kuki ureka duteshuka inzira zawe,
tukanangira imitima yacu, kugeza n’aho tutakikubaha?
Tugarukire, turi abagaragu bawe,
turi n’imiryango y’umunani wawe.
18Umuryango wawe mutagatifu ntiwaregamye mu murage wawo,
ntibyatinze abanzi bacu banyukanyutse Ingoro yawe.
19Dore igihe kibaye kirekire utakidutegeka,
nk’aho tutacyitirirwa izina ryawe.
None iyaba wari ukinguye ijuru, ngo umanuke,
imisozi yose yarindimukira imbere yawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.