1Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.
2Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo.
3Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye,
4kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu.
5Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana?
6Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje, atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri.
7Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya:
8Roho, amazi n’amaraso, kandi byose uko ari bitatu birahuje.
9Niba twakira ubuhamya bw’abantu, ubuhamya bw’Imana bwo burushijeho, kuko ari ubuhamya Imana yatanze ku Mwana wayo.
10Uwemera Umwana w’Imana aba yakiriye muri we ubwo buhamya. Naho utemera Imana aba ayigize umubeshyi, kuko atemera bwa buhamya Imana yatanze ku Mwana wayo.
11Dore rero ubwo buhamya: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo buri mu Mwana wayo.
12Ufite Mwana, aba afite ubugingo; naho udafite Umwana w’Imana, nta bugingo aba afite.
Amizero y’umukristu13Nabandikiye ibyo byose kugira ngo mwebwe, abemera Umwana w’Imana, mumenye ko mufite ubugingo buhoraho.
14Dore rero amizero dufite muri We: nitugira icyo tumusaba, gihuje n’ugushaka kwe, azatwumva.
15Ubwo rero tuzi ko atwumva mu byo tumusabye ibyo ari byo byose, tunamenyereho ko dutunze ibyo twamusabye.
16Niba umuntu abonye umuvandimwe we akora icyaha, ariko icyaha kitajyana mu rupfu, namusabire; maze Imana imuhe ubugingo, niba koko icyaha yakoze kitajyana mu rupfu. Habaho icyaha kijyana mu rupfu: uwakoze icyo si we mvuze ko mugomba gusabira.
17Ubugome bwose ni icyaha, ariko icyaha kibonetse cyose ntikijyana mu rupfu.
18Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana atongera gucumura ukundi, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda, maze Sekibi ntamugireho ububasha.
19Tuzi yuko turi ab’Imana, naho ab'isi bose bakagengwa na Sekibi.
20Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho.
21Twana twanjye, nimwirinde ibigirwamana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.