Icya mbere cy'Amateka 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abakomoka kuri Isakari

1Bene Isakari ni Tola, Puwa, Yashubu na Shimuroni: ni bane.

2Bene Tola ni Uzi, Refaya, Yeriyeli, Yahumayi, Yibusamu na Shemweli, ni bo bari abatware b’imiryango ya Tola; mu gihe cya Dawudi ababakomokagaho bari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana atandatu.

3Mwene Uzi ni Yizirahiya. Bene Yizirahiya ni Mikayeli, Obadiya, Yoweli, Yishiya, bose hamwe ni batanu.

4Ni bo bategekaga abantu ibihumbi mirongo itatu na bitandatu b’intwari bagabanijwe hakurikijwe amazu yabo, kuko harimo abagore n’abana benshi.

5Abavandimwe babo, bo mu mazu yose ya Isakari, bari abagabo b’intwari ibihumbi mirongo inani na birindwi, hakurikijwe ibarurwa ryabo.

Abakomoka kuri Benyamini na Nefutali

6Bene Benyamini ni Bela, Bekeri, Yediyayeli: ni batatu.

7Bene Bela ni Esiboni, Uzi, Uziyeli, Yerimoti na Iri, ni batanu. Bari abatware b’amazu n’abagabo b’intwari; mu mazu yabo bamaze kubabara, basanze hari abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo itatu na bane.

8Bene Bekeri ni Zemira, Yowashi, Eliyezeri, Eliyowenayi, Omari, Yeremoti, Abiya, Anatoti na Alemeti; abo bose ni bo bene Bekeri.

9Mu mazu yabo bamaze kubabara, basanze hari abagabo b’intwari ibihumbi makumyabiri na magana abiri.

10Mwene Yediyayeli ni Biluhani. Bene Biluhani ni Yewushi, Benyamini, Ehudi, Kenahana, Zetani, Tarishishi na Ahishahari.

11Abo bose ni bo bene Yadiyayeli, abatware b’amazu, bategekaga abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri b’intwari, mu bakereye urugamba.

12Shupimu na Hupimu bari bene Iri, naho Hushimu yari mwene Aheri.

13Bene Nefutali ni Yahasiyeli, Guni, Yeseri na Shalumi. Bari bene Biliha.

Abakomoka kuri Manase hakuno ya Yorudani

14Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe n’Umwaramukazi w’inshoreke ye; ibyara na Makiri se wa Gilihadi.

15Abahungu be Hupimu na Shupimu, Makiri abashakira abagore. Mushiki we yitwaga Mahaka. Undi mwana we ni Selofehadi kandi Selofehadi yabyaye abakobwa gusa.

16Mahaka, umugore wa Makiri, yabyaye umuhungu amwita Pereshi; umuvandimwe we yitwaga Shereshi, wabyaye Ulamu na Rekemu.

17Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bene Gilihadi, umuhungu wa Makiri mwene Manase.

18Mushiki we Moleketa abyara Ishehodi, Abiyezeri na Mahula.

19Bene Shemida ni Ahiyani, Shekemu, Likihi na Ayiyamu.

Abakomoka kuri Efurayimu

20Abakomoka kuri Efurayimu uko bakurikiranye ni Shutela, Beredi, Tahati, Elada, Tahati,

21Zabadi na Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyadi; abo bombi, abantu b’i Gati barabishe kuko bari bamanutse bakajya mu gihugu cyabo gushimuta amatungo.

22Se Efurayimu abaririra iminsi myinshi maze abavandimwe be baza kumuhoza.

23Asanga umugore we; umugore arasama kandi abyara umwana w’umuhungu yise Beriya kuko yari yasigaye iwe mu byago bye.

24Umukobwa we yitwaga Shera wubatse Betihoroni y’epfo n’iya ruguru, na Uzeni‐Shera.

25Abakomoka kuri Beriya, uko bakurikiranye ni Refa, Reshefu, Tela, Tahani,

26Ladani, Amihudi, Elishama,

27na Nuni, se wa Yozuwe.

28Umunani bene Efurayimu bahawe ni Beteli n’insisiro zayo, iburasirazuba ni Naharani, iburengerazuba ni Gezeri n’insisiro zayo, Sikemu n’insisiro zayo kugera i Aya n’insisiro zayo.

29Bene Manase bari bafite na Betisheyani, Tanaki, Megido, na Dori hamwe n’insisiro zaho. Iyo migi ni yo bene Yozefu, mwene Israheli, bari batuyemo.

Abakomoka kuri Asheri

30Abakomoka kuri Asheri ni Yimuna, Yishwa, Yishiwi, Beriya na mushiki wabo Sera.

31Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli wabyaye Birizayiti.

32Heberi abyara Yafuleti, Shomeri, Hotamu na Shuwa mushiki wabo.

33Bene Yafuleti ni Pasaki, Bimuhali na Ashuwati. Abo ni bo bene Yafuleti.

34Bene Shomeri, umuvandimwe we, ni Ruhuga, Huba na Aramu.

35Bene Helemu, umuvandimwe we, ni Sofa, Yimuna, Sheleshi na Amali.

36Bene Sofa ni Suwa, Harineferi, Shuwali, Beri, Yimura,

37Beseri, Hodi, Shama, Shilusha, Yitirani na Bera.

38Bene Yitirani ni Yefune, Pisipa na Ara.

39Bene Ula ni Ara, Hanyeli na Risiya.

40Abo bose ni bene Asheri, bari abakuru b’amazu, bakaba abanyembaraga n’abagabo b’intwari; bamaze kubarura abo mu mazu yabo, basanze abajya ku rugamba ari abagabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help