1Wa muntu aransohokana, anjyana mu gikari cy’imbere aherekera mu majyaruguru, mu byumba byubatswe aho ikibuga giherera, hirya gato, ugana mu majyaruguru ya ya nzu iri inyuma y’Ingoro.
2Mu ruhande rw’imbere, aherekera mu majyaruguru, ibyo byumba byari bifite uburebure bw’imikono ijana, ku bugari bw’imikono mirongo itanu.
3Ahateganye ’amarembo y’igikari cy’imbere, kimwe n’ahateganye n’imbuga ishashemo amabuye mu gikari cyo hanze, hari ibaraza.
4Imbere y’ibyo byumba hari inzira ngari y’imikono icumi, ku burebure bw’imikono ijana; naho imiryango yabyo yerekeye mu majyaruguru.
5Iyo nzu yari ifite amagorofa atatu; utwumba two hejuru twari duto kurusha utwo hagati no hasi kuko amabaraza yadutubyaga.
6Koko kandi, hari amabaraza atatu, rimwe rigeretse hejuru y’irindi, kandi nta nkingi yari afite nk’izari ku yo mu gikari. (Mu igorofa yo hejuru, ibaraza ryari rigari kurusha iryo hagati no hasi,) ariko ibyumba by’aho hejuru bikaba bito kurusha ibyo bisigaye.
7Urukuta rw’inyuma y’ibyo byumba, rwari rufite uburebure bw’imikono mirongo itanu, upimye aherekera ku gikari cyo hanze, mbese nk’uko ibyo byumba ubwabyo byareshyaga.
8Koko rero, uburebure bw’ibyumba byo mu gikari cyo hanze bwari imikono mirongo itanu, naho uburebure bw’ibyumba byo mu gikari cy’imbere bukaba imikono ijana.
9Mu nsi y’ibyo byumba hari irembo rituruka mu burasirazuba, ryanyurwagamo n’abinjiye baturutse mu gikari cyo hanze.
10Urukuta rw’igikari cy’ahagana mu majyepfo, na rwo rwari rwubakiyeho ibindi byumba biteganye n’ikibuga, aherekera kuri ya nzu.
11Hari inzira yanyuraga imbere y’ibyo byumba, byari bimeze rwose nk’ibyumba byo mu majyaruguru: binganya uburebure n’ubugari, aho basohokera hameze kimwe, imyubakire n’aho binjirira hameze kimwe.
12Inzugi z’ibyumba byo mu majyepfo na zo zari zimeze kimwe n’iz’ibya mbere; aho inzira ituruka hari umuryango uteganye n’inkike ikikije Ingoro, ukanyurwamo n’abaturutse mu burasirazuba.
13Nuko wa muntu arambwira ati «Ibyo byumba biri imbere y’ikibuga, mu majyaruguru no mu majyepfo, ni ibyumba by’Ingoro. Ni ho abaherezabitambo begera Uhoraho bazajya barira ibiribwa bitagatifu rwose, bakahashyingura ibintu bitagatifu rwose n’andi maturo, ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibyo kwigorora, kuko ari ahantu hatagatifu.
14Igihe abaherezabitambo bazaba bahinjiye, ntibazasohoka ahantu hatagatifu ngo bajye mu gikari cyo hanze, batabanje kuhasiga imyambaro y’ubuherezabitambo kuko ari imyambaro mitagatifu. Bazabanza bambare indi myambaro, kugira ngo babone kujya hanze, ahagenewe rubanda.»
Ingero z’igikari cy’Ingoro15Wa muntu ngo arangize gupima imbere mu Ngoro, aransohokana twerekeje mu irembo rireba mu burasirazuba, maze apima impande zose z’igikari.
16Apima uruhande rw’iburasirazuba akoresheje ya nkoni yabigenewe, rugira imikono magana atanu.
17Arongera na none akoresheje ya nkoni yabigenewe, apima uruhande rw’amajyaruguru, rugira imikono magana atanu.
18Hanyuma apima uruhande rw’amajyepfo, akoresheje ya nkoni yabigenewe, rugira imikono magana atanu.
19N’uruhande rw’iburengerazuba, arupimisha ya nkoni, na rwo rugira imikono magana atanu.
20Ubwo aba apimye impande enye zose z’iyo nkike, abona uburebure bw’imikono magana atanu ku mikono magana atanu y’ubugari, iyo nkike ikaba yari iyo gutandukanya aheguriwe Imana n’umwanya wagenewe rubanda.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.