Zaburi 21 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ryo gushimira Imana ibyiza yagiriye umwami

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe;

mbega ngo arishimira ubuvunyi bwawe!

3Wamuhaye icyo umutima we wifuzaga,

ntiwamwima icyo isengesho rye ryasabaga. (guceceka akanya gato)

4Kuko wamusanganije imigisha n’ihirwe,

maze ukamwambika ikamba rya zahabu inoze.

5Ubugingo yagusabaga, warabumuhaye,

umuha kuzaramba ubuziraherezo.

6Ubuvunyi bwawe bwamuhesheje ikuzo ryinshi,

umwungikanyaho icyubahiro n’ishema.

7Wamugize Ruhabwamigisha iteka ryose,

iruhande rwawe ahabonera ibyishimo.

8Rwose, umwami wacu yiringiye Uhoraho,

kandi ubuntu bw’Imana Isumba byose

buzamugira indatsimburwa.

9Ikiganza cyawe kizafata mpiri abakurwanya bose,

ukuboko kwawe gufate mpiri abakwanga bose;

10nuhinguka, bazahinduka nk’umuriro w’itanura.

Mu burakari bwe, Uhoraho azabaroha mu nyenga,

maze umuriro ubatwike, bakongoke.

11Imbuto yabo, uzayitsemba ku isi,

n’inyoko yabo uyirimbure mu bantu.

12N’aho baramuka bashatse kukugirira nabi,

uwo mugambi bakawunoza,

nta cyo bazashobora na busa;

13kuko uzabatera guhunga,

ukabanga umuheto wawe, maze ukabavuza imyambi.

14Uhoraho, hagurukana ububasha bwawe,

maze tuzaririmbe, ducurange ibigwi by’ubutwari ugira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help