1Nyuma y’ibyo, Abamowabu n’Abahamoni bahagurukana n’Abamawoni, bajya gutera Yozafati.
2Babimenyesha Yozafati, bavuga bati «Hari igitero kinini kije kukurwanya giturutse muri Edomu hakurya y’inyanja, kandi dore bageze i Hasesoni Tamari, ari yo Eni‐Gadi.»
3Yozafati ashya ubwoba, yiyemeza kugisha inama Uhoraho kandi ategeka Abayuda bose ko basiba kurya.
4Nuko Abayuda barakorana kugira ngo bambaze Uhoraho; ndetse n’abaturutse mu migi ya kure na bo baza gutabaza Uhoraho.
5Yozafati ahagararana n’ikoraniro ry’Abayuda, i Yeruzalemu, mu Ngoro y’Uhoraho, imbere y’urugo rushya,
6maze aravuga ati «Uhoraho, Mana y’abasokuruza bacu, mbese si wowe Mana yo mu ijuru kandi ukanategeka abami bose b’amahanga? Byose ubigengana imbaraga n’ububasha kandi nta n’umwe ushobora kukwigezaho.
7None se, Mana yacu, si wowe wambuye iki gihugu abari bagituye ubigirira umuryango wawe Israheli, ukakigabira abakomoka ku ncuti yawe Abrahamu, ngo bazakibemo ubuziraherezo?
8Bagituyemo kandi bakikubakiramo Ingoro ikwiye izina ryawe, bavuga bati
9’Nihagira icyago kitugwirira, cyaba intambara, igihano, icyorezo cyangwa amapfa, tugahagarara imbere y’iyi Ngoro n’imbere yawe kuko izina ryawe riyirimo, maze tukagutakambira mu kababaro kacu, nawe uzatwumve udukize.’
10None ubu Abahamoni, Abamowabu n’Abanyedomu baraduteye. Nyamara igihe abasokuruza bacu bari bavuye mu Misiri, ntiwigeze ubemerera ko banyura mu bihugu byabo, ahubwo wabanyujije indi nzira, ugira ngo iyo miryango batayitsemba.
11Inyiturano yabo ibaye gushyira hamwe ngo batwirukane mu butaka wowe watwihereye!
12Mbese, Mana yacu, ntuzaturenganura? Twebwe ntidushobora kurwanya ziriya ngabo uko zingana kuriya kandi twabuze uko twabigenza. Rero ni wowe duhanze amaso.»
Uhoraho atsindira Abayuda13Abayuda bose bari bahagaze imbere y’Uhoraho, ndetse n’abana, abagore n’abahungu babo.
14Nuko igihe bagiteraniye aho umwuka w’Uhoraho uza kuri Yahaziyeli, mwene Zekariyahu, mwene Benaya, Yeweli, mwene Mataniya, wari umulevi wo muri bene Asafu.
15Aravuga ati «Mutege amatwi mwese, muryango w’Abayuda, baturage b’i Yeruzalemu, nawe Mwami Yozafati! Uhoraho aravuze ngo: Mwitinya kandi ntimukurwe imitima na ziriya ngabo zitabarika, kuko atari mwe muzarwana iyi ntambara, ahubwo ni Uhoraho.
16Ejo muzamanuke mubatere. Bo bazaterera ku muzamuko w’i Shishi kandi muzabasanga aho ikibaya giherera, hateganye n’ubutayu bwa Yeruweli.
17Ntimuzaharwanire, ahubwo nimuhagera muzahahagarare maze mwirebere uko Uhoraho azabatsindira intambara. Mwitinya kandi mwikuka umutima, yemwe Bayuda n’ab’i Yeruzalemu! Ejo muzahabasange, Uhoraho azaba ari kumwe namwe.»
18Yozafati arunama akoza uruhanga ku butaka; Abayuda bose n’abaturage b’i Yeruzalemu bikubita imbere y’Uhoraho, bamuramya.
19Abalevi bo mu cyiciro cy’Abakehati n’abo mu cyiciro cy’Abakore bahagurukira guhimbaza Uhoraho, Imana ya Israheli, mu ijwi riranguruye.
20Bukeye, abantu bazinduka kare, basohoka bajya mu butayu bwa Tekowa. Bagiye kugenda, Yozafati arahaguruka, arababwira ati «Nimunyumve, Bayuda namwe baturage b’i Yeruzalemu! Nimwizera Uhoraho Imana yanyu muzabaho! Nimwizera abahanuzi be muzatsinda!»
21Amaze kumvikana na rubanda, ashyiraho abaririmbyi baza kugenda imbere y’ingabo, bambaye imyambaro mitagatifu, nuko bagasingiza Uhoraho, bavuga bati «Nimusingize Uhoraho kuko ubudahemuka bwe buhoraho iteka!»
22Mu gihe bagitangira ibyo bisingizo byabo, Uhoraho ateza umwiryane Abahamoni n’Abamowabu n’abo ku musozi wa Seyiri bari baje gutera Yuda, basubiranamo bararwana.
23Abahamoni n’Abamowabu bahindukirana abaturage bo ku musozi wa Seyiri, ngo babarimbure kandi babatsembe. Bamaze kwica abaturage b’i Seyiri basubiranamo ubwabo, bararimburana.
24Abayuda bageze ku kanunga ahareba mu butayu, baritegereza, babona ingabo zose ari imirambo irambaraye hasi nta n’umwe warokotse.
25Yozafati n’abantu be bazanwa no kunyaga, bahasanga amatungo menshi, imyambaro n’ibindi bintu by’agaciro. Iminyago yari ihari yari myinshi cyane, ku buryo bahamaze iminsi itatu, na bwo ntibabimaraho.
26Ku munsi wa kane bateranira mu kibaya kugira ngo bashimire Uhoraho; ni cyo cyatumye aho hantu bahita «ikibaya cy’Umugisha» kugeza n’ubu.
27Hanyuma Abayuda bose, hamwe n’abantu b’i Yeruzalemu na Yozafati wabagendaga imbere, basubira i Yeruzalemu bishimye kuko Uhoraho yari yabahaye umugisha, abakiza abanzi babo.
28Binjira i Yeruzalemu bacuranga inanga, bavuza n’amakondera, bagera mu Ngoro y’Uhoraho.
29Abami bose b’ibihugu bamaze kumva ko Uhoraho yarwanyije abanzi b’Abayisraheli, batinya Imana.
30Ku ngoma ya Yozafati habayeho ituze kandi Imana ye imuha amahoro mu mpande zose.
Iherezo ry’ingoma ya Yozafati(1 Bami 22.41–51)31Yozafati mwene Asa yabaye umwami wa Yuda; yimitswe amaze imyaka mirongo itatu n’itatu avutse, kandi amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba, akaba umukobwa wa Shilihi.
32Yakurikije ingero za se Asa mu gukora ibitunganiye Uhoraho, ntiyaziteshukaho.
33Nyamara amasengero y’ahirengeye ntiyavanwaho, kandi umutima wa rubanda wari utarimenyereza gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.
34Ibindi bigwi bya Yozafati, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli.
35Nyuma y’ibyo, Yozafati umwami wa Yuda yifatanya na Okoziya umwami wa Israheli wari ufite imyifatire mibi.
36Yifatanya na we kugira ngo babaze amato yo kujya i Tarishishi, bayakorera i Esiyoni‐Geberi.
37Eliyezeri mwene Dodawahu w’i Maresha, ahanurira Yozafati, agira ati «Kubera ko wifatanyije na Okoziya, Uhoraho ntagushyigikiye mu migambi yawe.» Nuko amato ameneka adashoboye kujya i Tarishishi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.