1Ni zaburi ya Asafu.
Imana ihagaze mu ikoraniro ry’ibyegera byayo,
iracira imanza rwagati mu bikomangoma;
2iti «Muzahereza he guca imanza zidahwitse,
no gushyigikira abagiranabi mubabera? (guceceka akanya gato)
3Ahubwo nimurenganure abanyantege nke n’impfubyi,
murengere imbabare n’indushyi;
4nimurokore umunyantegenke n’umukene,
mubagobotore mu minwe y’abagome!
5Ariko nta cyo baramenya, nta n’icyo bumva,
bararindagira mu mwijima,
bigeza n’aho inkingi z’isi zijegajega.
6Jyewe narivugiye nti ’Muri imana,
kandi mwese muri abana b’Umusumbabyose!
7Nyamara, muzapfa kimwe na rubanda,
maze muzashire nk’ikinyamubiri cyose!’»
8Uhoraho, haguruka ucire isi urubanza,
kuko ari wowe mugenga w’amahanga yose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.