1Bavandimwe, sinashoboye kuvugana namwe nk’ubwira abantu bayoborwa na Roho w’Imana, ahubwo nababwiye nk’uvugana n’abantu bakigengwa na kamere yabo gusa, mbese nk’abakiri ibitambambuga muri Kristu.
2Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyo kurya bikomeye, kuko mutari kubibasha. Ndetse n’ubu ntimurabibasha,
3kuko mukiri ab’iyi si. None se ko mukirangwa n’ishyari n’amakimbirane, ibyo ntibigaragaza ko mukiri ab’iyi si, mukaba mwitwaye bya runtu?
4Iyo umwe avuga ati «Ndi uwa Pawulo», undi ati «Ndi uwa Apolo», ubwo se ntimukurikiza amatwara ya runtu?
5Ngaho nimumbwire: Apolo ni iki? Pawulo ni iki? Si abagaragu babagejeje ku kwemera; buri wese akoresheje ingabire yahawe na Nyagasani!
6Jyewe nateye imbuto, Apolo arayuhira, ariko Imana yonyine ni yo yayikujije.
7Bityo, uwateye nta cyo ari cyo, n’uwuhiye ni uko; Imana yonyine irihagije, yo itanga gukura.
8Nyir’ukubiba na nyir’ukuhira nta ho bataniye; buri wese azahabwa igihembo gihwanye n’umurimo yakoze.
9Twembi turi abafasha b’Imana, mwe mukaba umurima wayo n’inzu yiyubakira.
10Ku bw’ingabire nahawe n’Imana, nashije ikibanza nk’umufundi w’umuhanga, undi acyubakamo. Nyamara buri wese yitondere uburyo yubaka.
11Nta kindi kibanza kindi gishobora guhangwa, usibye igisanzwe: Yezu Kristu.
12Niba rero kuri icyo kibanza umuntu yubakishijemo zahabu, feza, amabuye y’agaciro, ibiti, ibyatsi cyangwa ibikenyeri,
13umurimo wa buri wese uzagaragazwa ku munsi w’urubanza. Ni bwo byose bizasuzumwa n’umuriro, ari wo uzatangaza agaciro k’umurimo wa buri wese.
14Uzaba yarubatse muri icyo kibanza kandi umurimo we ugahonoka, azahembwa.
15Naho nyir’umurimo uzaba wakongotse, azabura igihembo; gukira we azakira, ariko nk’uwiyatse umuriro.
16Ubwo se ntimuzi ko muri ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo?
17Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe.
18Ntihakagire uwihenda: niba hari uwikekaho kuba umuhanga ku bw’iyi si, nabanze yihindure umusazi kugira ngo abe umunyabwenge nyakuri;
19kuko ubuhanga bw’iyi si ari ubusazi mu maso y’Imana, nk’uko byanditswe ngo «Ni Yo ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo»,
20kandi ngo «Nyagasani acengera ibitekerezo by’abahanga, agasanga byose ari amanjwe.»
21Ku bw’iyo mpamvu rero, ntihakagire ushingira ikuzo rye ku bantu, kuko byose ari ibyanyu:
22yaba Pawulo, yaba Apolo cyangwa Kefasi, yaba isi, bwaba ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibiriho cyangwa ibizaza, byose ni ibyanyu,
23naho mwebwe muri aba Kristu, na We Kristu akaba uw’Imana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.