1Jyewe Pawulo intumwa, itari iy’abantu cyangwa kubw’umuntu, ahubwo ku bushake bwa Yezu Kristu n’Imana Umubyeyi wacu wamuzuye mu bapfuye,
2n’abavandimwe bose turi kumwe, kuri za Kiliziya zo mu Bugalati:
3tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu,
4witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iyi si mbi, akurikije ugushaka kw’Imana, ari Yo Umubyeyi wacu.
5Nahabwe ikuzo uko ibihe bihora bisimburana. Amen.
Impamvu y’iyi baruwa6Ntangazwa n’ukuntu, mu kanya gato, mutangiye gucika ku wabahamagariye ineza ya Kristu, mugashikira indi Nkuru Nziza.
7Si uko haba hari indi Nkuru Nziza ibaho. Ni uko hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu.
8Ariko rero, hagize ubigisha Inkuru Nziza itari iyo twabigishije, kabone n’aho yaba umwe muri twe, cyangwa umumalayika umanutse mu ijuru, arakaba ikivume!
9Mbese nk’uko twababwiye, kandi n’ubu ngubu mbisubiyemo: uzabigisha Inkuru Nziza itari iyo mwakiriye, arakaba ikivume!
10Mbese ubu ngubu nkurikiranye gushimwa n’abantu cyangwa n’Imana? Aho ntimugira ngo mparanira kuneza abantu? Mbaye nkigamije kuneza abantu, sinaba nkiri umugaragu wa Kristu.
Umwana w’Imana yigaragariza Pawulo, akamugira intumwa11Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu,
12si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije: ni Yezu Kristu wayimpishuriye.
13Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba.
14Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza.
15Nyamara umunsi Uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye kubw’ineza ye
16ngo ampishurire Umwana we, kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama,
17habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi.
18Nyuma y’imyaka itatu, ni bwo nazamutse i Yeruzalemu kureba Petero, tumarana iminsi cumi n’itanu.
19Nta yindi ntumwa twabonanye, uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani.
20Ibi mbandikira, dore ndi mu maso y’Imana, simbeshya.
21Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya.
22Kiliziya za Kristu ziri mu Yudeya zari zitarambona,
23usibye ko zumvaga bavuga ngo «wa wundi wadutotezaga kera, asigaye yamamaza ukwemera yahoze arwanya.»
24Nuko zigasingiza Imana kubera jye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.