Mwene Siraki 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Uwihorera ku bandi, Uhoraho na we azamwihoreraho,

kuko ibyaha byose abibara yitonze.

2Jya ubabarira mugenzi wawe ibicumuro bye,

bityo nusenga, n’ibyaha byawe bizahanagurwa.

3Umuntu urakarira undi akaritsira,

yasaba ate Uhoraho ngo amurokore?

4Bite se? Yaba atababarira mugenzi we,

kandi agatakambira Uhoraho kubera ibyaha bye!

5We ubwe, ko agira inzika, kandi ari umubiri ashoreye,

ni nde wamubabarira ibyaha bye?

6Jya wibuka amaherezo ya byose, maze ureke kwangana;

ubwo ugenewe kuzapfa no kubora, ubahiriza amategeko.

7Jya wibuka amategeko, woye kugirira inzika mugenzi wawe,

wibuke isezerano ry’Umusumbabyose, wange ubuhemu.

Intonganya

8Jya wirinda intonganya, bizatuma udacumura kenshi,

ubise umunyamujinya ukurura intonganya.

9Umunyabyaha atera impagarara mu ncuti,

agateza amakimbirane mu biberagaho mu mahoro.

10Umuriro wakishwa n’inkwi ziwurimo,

intonganya na zo zigakururwa no kutamenya kwigarura;

uburakari bw’umuntu bukurikiza imbaraga ze,

kandi uko akize, ni ko arushaho kurakara.

11Impagarara zihutiyeho ziteza inkongi,

intonganya zihubukiwe zimena amaraso.

12Iyo uhushye igishirira kiraka,

wagiciraho kikazima:

byombi kandi biba bikozwe n’umunwa wawe.

Ingaruka z’ururimi rubi

13Ari indondogozi, ari n’indyarya, mubavume,

kuko batsembye benshi biberagaho mu mahoro.

14Akarimi k’indyarya kagushije benshi,

kabatatanyiriza mu mahanga menshi,

kashenye imigi ikomeye,

karundura n’amazu y’ibikomerezwa.

15Akarimi k’indyarya kasendesheje abagore b’umutima,

kabatesha ibyo babaga bavunikiye.

16Ukishinga, ntaba akiruhutse ukundi,

ntashobora kubaho mu mahoro.

17Inkoni itera igikomere,

ariko ururimi rushengura amagufa.

18Benshi bashiriye ku bugi bw’inkota,

ariko ni bo bake ku bazize ururimi.

19Hahirwa urugendera kure,

akaba ataraterwa inkeke na rwo,

atarikorera umuzigo warwo,

cyangwa ngo aboherwe mu ngoyi zarwo,

20kuko umuzigo warwo uremera nk’icyuma,

naho ingoyi zarwo zigakomera nk’umuringa.

21Ururimi rwica nabi,

rurutwa n’inyenga y’ikuzimu.

22Nyamara nta cyo ruzatwara abakunda Uhoraho,

nta bwo bazatwikwa n’umuriro warwo.

23Abataye Uhoraho bo bazawugwamo,

ubagurumanemo ubutazima;

ruzabashumurizwa nk’intare,

rubice urw’agashinyaguro nk’ingwe.

24Itegereze, uzitize amahwa isambu yawe,

ubike neza feza na zahabu byawe,

25maze amagambo yawe uyashakire igipimo n’umunzani,

kandi umunwa wawe uwutereho urugi n’ingufuri.

26Ujye witonda ururimi rutazagutera gucumura,

ukavaho ugwa mu maboko y’abaguhigira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help