Zaburi 64 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Urubanza Imana icira abatoteza abandi

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Mana yanjye, umva amaganya yanjye,

urinde amagara yanjye umwanzi gica;

3umpishe kure y’abicanyi bangambanira,

kure y’abagizi ba nabi bahuje umugambi.

4Dore batyaje indimi zabo boshye inkota,

batamika imyambi yabo, ari yo magambo asesereza bavuga,

5kugira ngo barase rwihishwa umuntu w’indakemwa,

ngo bamurase bamutunguye nta cyo bishisha.

6Bahirimbanira kunguka inama mbi,

bagahimba amayeri yo guhisha imitego bamutega,

bavuga bati «Ni nde uzabimenya?»

7Buzuriza hamwe imigambi y’ubugizi bwa nabi,

bakigamba bavuga bati

«Ibyo dushaka kugeraho turabinogeje rwose;

burya mu nda ni kure, umutima w’umuntu ntugerwaho!»

8Ariko Imana yagize itya irabarasa,

umwambi irekuye ubagwa gitumo, urabakomeretsa!

9Ururimi rwabo ni rwo rubahindutse,

maze ubabonye wese akazunguza umutwe.

10Koko, umuntu wese byamukuye umutima,

yamamaza ibyo Imana yakoze,

kandi na we yumviraho.

11Intungane niyishimire Uhoraho,

imushakeho ubuhungiro,

abafite umutima uboneye bose babyishimire.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help