Iyimukamisiri 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indirimbo Musa n’Abayisraheli baririmbiye Uhoraho

1Nuko Musa hamwe n’Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo, bavuga bati

«Ndaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo,

ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!

2Uhoraho ni we mbaraga zanjye, ni we ndirimba.

Ni we wankijije!

Ni we Mana yanjye, reka musingize,

ni we Imana ya data, reka mushimagize.

3Uhoraho ni intwari ku rugamba, izina rye ni Uhoraho!

4Amagare ya Farawo hamwe n’ingabo ze

yabiroshye mu nyanja,

abanyamafarasi be b’imena

bamirwa n’Inyanja y’Urufunzo.

5Ibizenga by’ikuzimu birabatwikira,

barigita mu mazi ikuzimu boshye ibuye!

6Uhoraho, indyo yawe irangwa n’ububasha,

indyo yawe, Uhoraho, yajanjaguye umwanzi;

7urimbura abanzi bawe ubigiranye ubuhangange butangaje,

maze uburakari bwawe bukaze

bukabatwika nk’ibyatsi byumye.

8Wahumekeye mu mazuru yawe, maze amazi arakorana,

imivumba ihagarara nk’ikirundo,

imihengeri yemarara mu nyanja nyirizina.

9Umwanzi yari yibwiye ati «Ndabirukaho mbafate,

ndigabanya iminyago, maze inda yanjye iyihage;

ndakura inkota, maze ukuboko kwanjye kubatsembe.»

10Wabyukije umuyaga wawe, maze inyanja irabatwikira,

barokera nk’ibuye ry’icyuma mu ngeri y’amazi!

11Uhoraho, mbese ni iyihe mana yahwana nawe?

Ni iyihe ihwanye nawe, wowe urabagirana ubutungane?

Ugatera ubwoba mu byo ukora bitangaje?

Ugakora ibintu bihebuje?

12Warambuye indyo yawe, isi irabamira.

13Wabaye indahemuka, uyobora imbaga wironkeye,

ku bubasha bwawe uyerekeza mu Ngoro yawe ntagatifu.

14Amahanga yarabyumvise ahinda umushyitsi,

Abafilisiti barakangarana,

15Abatware ba Edomu bakuka umutima,

ibikomangoma bya Mowabu biradagadwa,

abaturage bose b’i Kanahani babura iyo bakwirwa.

16Ubukangarane n’ubuhahamuke birabataha,

ubuhangange bw’ukuboko kwawe, Uhoraho,

bwatumye bajunjama nk’ibuye,

baraceceka igihe imbaga yawe iriho itambuka,

igihe imbaga wironkeye iriho itambuka.

17Abawe uzabijyanira, maze ubatuze

ku musozi wagize ubukonde bwawe,

ahantu wigiriye ikibanza cyawe, Uhoraho,

mu Ngoro wiyubakiye n’amaboko yawe, Nyagasani.

18Uhoraho ni Umwami ingoma ibihumbi!»

19Amafarasi ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abayarwaniraho binjiye mu nyanja, maze amazi y’inyanja Uhoraho ayabagarura hejuru, naho Abayisraheli bo bigendera ahumutse mu nyanja nyirizina.

20Nuko umuhanuzikazi Miriyamu, mushiki wa Aroni, afata ingoma mu ntoki, maze abagore bose bamukurikira bavuza utugoma kandi babyina.

21Miriyamu abaterera, agira ati «Nimuririmbe Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!»

URUGENDO RW’ABAYISRAHELI MU BUTAYUAmazi y’i Mara

22Musa ahagurutsa Abayisraheli ku Nyanja y’Urufunzo, bagenda berekeje mu butayu bwa Shuru. Bamara iminsi itatu bagenda muri ubwo butayu, batabona amazi.

23Bagera i Mara, ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara, kuko yaruraga: ni na cyo cyatumye aho hantu bahita Mara.

24Nuko rubanda bitotombera Musa, bati «Turanywa iki?»

25Musa atakambira Uhoraho, maze Uhoraho amurangira igiti cy’ubwoko atari azi. Musa ngo akijugunye muri ayo mazi, amazi ahita aryoha.

Aho ngaho ni ho Uhoraho yabahereye amategeko n’imigenzo bazajya bakurikiza; ni na ho Uhoraho yabageragereje.

26Hanyuma aravuga ati «Niwumva neza ibyo Uhoraho Imana yawe akubwira, ugakora ibitunganye mu maso ye, ugatega amatwi amategeko ye kandi ugakurikiza amateka ye yose, nta bwo nzaguteza icyago na kimwe mu byo nateje Abanyamisiri; kuko ari jye Uhoraho ugukiza.»

27Amaherezo bagera ahitwa Elimu: hari amasoko cumi n’abiri y’amazi n’ibiti mirongo irindwi by’imikindo. Nuko baca ingando aho ngaho iruhande rw’amazi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help