Ubuhanga 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abanyamisiri barengwaho n’umwijima; Abayisraheli bakayoborwa n’inkingi y’umuriro

1Imigirire yawe ni intagereranywa

kandi biragoye kuyisobanukirwa,

ni na yo mpamvu ab’injiji bayobye.

2Abagome bashakaga gukandamiza igihugu gitagatifu,

ni bo bahindutse imfungwa z’umwijima,

baboheshwa iminyururu y’ijoro ridacya,

bagaragurikira aho bafungiye mu mazu yabo,

baba ibicibwa bitakirebwa n’umugambi w’Imana.

3Bo bibwiraga ko bazaguma mu bwihisho,

hamwe n’ibyaha bakoreye mu ibanga bizera ko bizibagirana;

ariko batashywe n’ubwoba bukabije, baratatana,

ndetse bagakangaranywa na za baringa.

4Ubuvumo bubabundikiye ntibwabarinze ubwoba,

urusaku rukabije rurahogera iruhande rwabo,

bakabona na za baringa zijimye

kandi zishavuye nk’iziri mu cyunamo.

5Umuriro ukomeye cyane

ntiwari ukibasha gutanga urumuri;

n’ubushashagirane bw’inyenyeri ntibwari bugishobora

kumurikira iryo joro riteye ubwoba.

6Igishyito cy’umuriro wiyatsaga ubwawo,

ni cyo cyonyine barabukwaga kikabatera ubwoba,

maze iryo bonekerwa ryaba rirangiye

bagakomeza gukangarana,

kandi bagasanga ibyo bamaze kubona

birushijeho kuba umwaku.

7Amayeri y’ubupfumu nta cyo yari akimaze,

kwibwira ko ari ho ubwenge buturuka byabateye ikimwaro.

8Abavugaga ko umutima urwaye bashobora kuwukiza

ubwoba n’ibisazi,

ni bo ahubwo bafashwe n’indwara y’ubwoba,

budafite ishingiro.

9Ndetse n’ubwo nta kintu gikanganye cyabaga gihari,

ngo kibatere ubwoba,

umuvuduko w’udusimba n’urusaku rw’ibigendesha inda,

byonyine byari bihagije kugira ngo bakangarane,

10bagapfa batengurwa kubera ubwoba,

ntibatinyuke no kureba uwo mwijima,

umuntu akabura aho awuhungira.

11Koko, ubugome ni ikintu kigaragaza ububwa,

kandi ni na bwo bwicira urubanza;

kuko iyo bwugarijwe n’umutimanama buri gihe,

bugenda bubona ingorane impande zose.

12Ubwoba rero si ikindi,

ni ukubura ubwenge butekereza.

13Uko umuntu agenda abura ibitekerezo bishyitse,

ni ko arushaho gukuririza impamvu atazi,

zituma ahagarika imitima.

14Bo rero, muri iryo joro ribi rwose,

riturutse mu muheno w’Ukuzimu kutagira shinge,

igihe bose bari batwawe n’ibitotsi,

15bakurikiranwaga na za baringa zibatera ubwoba,

ubundi bakazikama bitewe n’umutima wabo wacitse urukendero,

kuko bari bagwiririwe n’ubwoba budasanzwe, bubatunguye.

16Bityo, uwabaga ageze aho wese,

yameraga nk’imfungwa ifungiye mu buroko budafungurwa.

17Yaba umuhinzi, umworozi,

cyangwa umukozi ufite akazi mu butayu,

iyo yabaga aguwe gitumo, yakubitanaga na Nyamunsi,

18kuko bose bari ku ngoyi imwe y’umwijima.

Umuyaga uhuha n’indirimbo nziza z’inyoni mu mashami atohagiye,

umuririmo w’amazi ahururana ingufu,

19urusaku rw’amabuye akocagurana igihe ahirima,

isiganwa ritagaragara ry’inyamaswa zisimbuka,

umworomo w’ibikoko by’inkazi byo mu ishyamba,

cyangwa nyiramubande yo mu bikombe by’imisozi,

ibyo byose byarabakangaranyaga, bakajunjama.

20Koko rero, isi yose yari imurikiwe n’urumuri rurabagirana,

kandi igakomeza imirimo yayo nta nkomyi.

21Ijoro ryari ribuditse kuri bo bonyine,

rikaba ishusho y’umwijima wari ubateganyirijwe,

ariko na bo bari bibereye umutwaro uremereye kurusha umwijima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help