Yobu 27 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yobu yongera kuvuga ko ari umwere

1Nuko Yobu yongera gufata ijambo aravuga ati

2«Ndahiye Imana yanze kundenganura,

ndahiye Nyirububasha unshavuza,

3igihe cyose ngihumeka,

igihe cyose Imana ikimpaye umwuka,

4sinzigera ngira ikibi mvuga,

nta n'ubwo nzigera mbeshya.

5Sinshobora kwemera na rimwe ko muvuga ukuri,

nzarinda nipfira nkivuga ko ndi umwere !

6Nzakomeza kuba intungane sinzabireka,

igihe cyose nkiriho nta cyo nishinja.

7«Unyanga azapfe urw’abagome,

umpagurukiye apfe urw'inkozi z'ibibi !

8Umuhakanamana agira cyizere ki ?

Agira cyizere ki iyo yambuwe ubuzima bwe ?

9Dore amakuba azamwugariza,

mbese namwugariza Imana izumva ugutakamba kwe ?

10Umuntu nk’uwo ntiyakwishimira Nyirububasha,

ntiyata igihe cye atakambira Imana.

11Jyeweho nzabamenyesha ububasha bw’Imana,

sinzabahisha imigambi ya Nyirububasha.

12Erega namwe mwese mwarabyiboneye !

None se ni iki gituma muvuga amagambo y'amahomvu ?

Sofari avuga ubwa gatatu

13«Dore ibihembo Imana igenera umugome,

dore igihano Nyirububasha agenera abanyagitugu :

14abana abyara bazicwa n'inkota,

abamukomokaho bazicwa n'inzara.

15Abe barokotse bazatsembwa n'icyorezo,

abapfakazi babo ntibazabaririra.

16Nubwo yarunda ifeza nyinshi,

nubwo yarunda imyambaro,

17iyo myambaro izambarwa n'intungane,

ifeza na yo izajyanwa n'abere !

18«Inzu y'umugome idigadiga nk’iy’igitagangurirwa,

idigadiga nk'akaruri k'umurinzi w'umurima.

19Aryama akungahaye, akabyuka atindahaye,

iyo akangutse asanga ibyo atunze byayoyotse.

20Ibitera ubwoba bimwisukiranyaho nk'amazi,

nijoro serwakira ikamwamurukana.

21Umuyaga w’iburasirazuba uramutwara,

uramutumukana akava aho yari atuye.

22Umuyaga umutumura nta mpuhwe,

nta bwo abasha guhunga ubukana bwawo.

23Ababonye ibimubayeho baramukwena,

aho agannye hose bamuha urw'amenyo !»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help