Izayi 48 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Israheli imenyeshwa ibikorwa bishya

1Nzu ya Yakobo, nimutege amatwi ibi ngibi,

mwebwe abitwa izina rya Israheli,

mukaba mukomoka ku rubyaro rwa Yuda,

mwebwe abarahirisha izina ry’Uhoraho,

mukanitabaza Imana ya Israheli,

ariko mu bitari ukuri no mu bidatunganye.

2Koko biyita «Ab’Umurwa Mutagatifu!»

bakishingikiriza Imana ya Israheli,

izina ryayo rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo.

3Ibyababayeho mbere, nari narabibabwiye,

byavuye mu munwa wanjye, ntuma bimenyekana,

ako kanya ndabikora, kandi bibaho.

4Kuko nari nzi neza ko utumva,

ijosi ryawe rireze nk’umukwege w’icyuma,

n’uruhanga rwawe rukomeye nk’umuringa.

5Ibyo nakoze nabikumenyesheje mbere y’igihe,

mbikumvisha mbere y’uko bibaho,

kugira ngo utavaho uvuga uti,

«Ni ishusho nibarije ribikoze»,

cyangwa se ngo «Ni ikigirwamana cyanjye gitanze aya mategeko.»

6Wumvise ibyahanuwe: none ngibi birujujwe.

Ubu se wowe ntiwabitangaza?

Ngaha noneho ngiye kuguhishurira ibishya,

ibyo nazigamye, wowe utigeze umenya.

7Ubu ni ho bikimara kuremwa, nta bwo ari ibya kera,

kugeza kandi uyu munsi, nta cyo wari ubiziho,

kugira ngo utavaho uvuga uti «Ibi nari nsanzwe mbizi!»

8Nzi neza ko utigeze ubyumva,

kandi ko nta n’icyo wigeze umenya,

ko na mbere hose, ugutwi kwawe kutigeze kuzibuka;

nkamenya neza ko wangambaniye incuro nyinshi,

ukaba witwa «Umugome wabuvukanye.»

9Ariko kubera izina ryanjye, noroshya uburakari,

ngirira n’ibisingizo bingenewe, bituma nifata,

maze nkirinda kukurimbura.

10Dore narakugerageje ngo ngusukure,

ntagucishije mu ruganda nk’ushongesha umuringa,

ahubwo ngusukuza kugucisha bugufi.

11Nabikoreye kwanga kwitesha agaciro,

none se nareka izina ryanjye rigasuzugurwa ?

Ikuzo ryanjye nta wundi nzariha.

12Yakobo, ntega amatwi; Israheli, ni wowe mpamagara.

Uko ni ko nteye: ndi intangiriro, nkaba kandi n’iherezo.

13Ni koko, isi yahanzwe n’ikiganza cyanjye,

ukuboko kwanjye kw’indyo kwarambuye ijuru,

ndabihamagara, ako kanya bikanyitaba.

14Nimukoranire hamwe mwese, maze muntege amatwi !

Ni nde muri mwe wamenyekanyije ibyo byose ?

Koko, uwo Uhoraho akunda azamwuzuriza imigambi,

amushoborere Babiloni n’inyoko yayo ngo ni Abakalideya.

15Ni koko, ni jye wabivuze, ni ukuri naramuhamagaye,

ni jye watumye aza, kandi umurimo we azawusohoza.

16Nimunyegere kandi muntege amatwi :

kuva mu ntangiriro, sinigeze mvugira mu bwihisho;

kandi kuva aho ibyo bibereye, nari ndiho.

Inyigisho z’ibya kera

Ubu rero ni Nyagasani Imana wanyohereje,

ampa n’umwuka we.

17Avuze atya Uhoraho,

Nyir’ubutagatifu wa Israheli, uwagucunguye :

Ni jye Uhoraho, Imana yawe,

ukwigisha ibikugirira akamaro,

nkakuyobora mu nzira unyuramo.

18Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye,

amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi,

n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja;

19urubyaro rwawe rwari kuzangana nk’umusenyi,

abagukomokaho bakangana nk’urusekabuye;

izina ryawe ntiryari kuzasibangana,

cyangwa se ngo ryibagirane imbere yanjye.

Nimuve muri Babiloni

20Nimusohoke muri Babiloni! Nimuhunge Abakalideya !

Nimurangurure amajwi mubitangaze,

nimubimenyekanishe, mubyamamaze kugera ku mpera z’isi,

muvuga muti «Uhoraho yacunguye Yakobo, umugaragu we !»

21Mu butayu aho yabajyanye, ntibigeze bicwa n’inyota,

yabavuburiye amazi mu rutare,

koko yashije urutare, amazi aratemba.

22Nyamara abagome ntibateze kugira amahoro,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help