1Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni, uti ’Ramburira ukuboko kwawe n’inkoni yawe ku migezi, ku miyoboro, no ku biyaga, maze uvundurire imitubu ku gihugu cya Misiri.’»
2Aroni aramburira ukuboko kwe ku mazi ya Misiri, maze imitubu iravundura izimagiza igihugu cya Misiri.
3Nyamara abapfumu na bo babikora batyo ku mayeri yabo, maze bavundurira imitubu ku gihugu cya Misiri.
4Farawo ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati «Nimwinginge Uhoraho kugira ngo yigizeyo imitubu, kuri jye no ku baturage banjye, maze nzareke Abayisraheli bajye gutura Uhoraho ibitambo.»
5Musa asubiza Farawo, ati «Mbwira igihe ngomba kwambarizaho ngusabira, wowe n’abagaragu bawe n’abaturage bawe, kugira ngo Uhoraho yigizeyo imitubu, kuri wowe no ku mazu yawe, maze isigare gusa mu Ruzi.»
6Farawo arasubiza ati «Ejo!» Nuko Musa ati «Bizagenda nk’uko ubivuze, kugira ngo umenyereho ko nta n’umwe uhwanye n’Uhoraho Imana yacu.
7Imitubu izava kuri wowe no ku mazu yawe, ku bagaragu bawe no ku baturage bawe, izasigare gusa mu Ruzi.»
8Musa na Aroni basohoka kwa Farawo, maze Musa atakambira Uhoraho ku byerekeye imitubu yari yaraterereje Farawo.
9Uhoraho agenza nk’uko Musa abimusabye; maze imitubu yari mu mazu, ku mbuga no mu mirima irapfa irashira.
10Barayirundarunda, iba ibirundo n’ibirundo, maze igihugu gihinduka umunuko kubera iyo mpamvu.
11Nyamara Farawo, abonye ko habonetse ubuhumekero, agumya kunangira umutima, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.
Icyago cya gatatu: imibu12Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni, uti ’Bangura inkoni yawe, ukubite umukungugu w’isi, maze uhinduke imibu mu gihugu cyose cya Misiri.’»
13Babigenza batyo. Aroni arambura ukuboko, abangura inkoni, maze akubita umukungugu w’isi; nuko imibu yirara ku bantu no ku nyamaswa. Umukungugu wose w’isi uhinduka imibu, mu gihugu cyose cya Misiri.
14Abapfumu na bo barabigana bakoresheje amayeri yabo ngo bagerageze guhimba imibu; nyamara ntibabishobora. Imibu yari ku bantu no ku nyamaswa.
15Nuko abapfumu babwira Farawo, bati «Biriya byo, bikozwe n’Imana!» Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.
Icyago cya kane: ibibugu16Uhoraho abwira Musa, ati «Uhaguruke mu gitondo cya kare, maze uhinguke imbere ya Farawo ku isaha agiraho ku nkombe y’amazi; umubwire uti ’Uhoraho aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga.
17Niba kandi utaretse umuryango wanjye ngo ugende, ngiye kuguteza ibibugu, wowe, n’abagaragu bawe, n’abaturage bawe, n’ingo zawe. Ingo z’Abanyamisiri zizuzuramo ibibugu, kimwe n’ubutaka batuyeho.
18Nyamara uwo munsi nzarobanura igihugu cya Gosheni, aho umuryango wanjye utuye, maze hoye guterwa n’ibibugu. Bityo uzamenya ko jyewe, Uhoraho, mba muri icyo gihugu rwagati!
19Nzaca urugabano hagati y’imbaga yanjye n’iyawe; kandi icyo kimenyetso kizaba ejo.’»
20Uhoraho abigenza atyo. Haduka ibibugu gica, bitera mu rugo rwa Farawo n’urw’abagaragu be, no mu gihugu cyose cya Misiri; igihugu kiyogozwa n’ibibugu.
21Farawo ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati «Nimugende muture Imana yanyu ibitambo, ariko muri iki gihugu!»
22Musa arasubiza ati «Ntibikwiriye ko dukora dutyo, kuko ibitambo dutura Uhoraho Imana yacu ari amahano ku Banyamisiri. Niba se duturiye mu maso y’Abanyamisiri ibitambo babona ko ari amahano kuri bo, ntibazatwicisha amabuye?
23Turashaka kwigira mu ntera y’urugendo rw’iminsi itatu mu butayu, ngo duturireyo ibitambo Uhoraho Imana yacu, nk’uko azabitubwiriza.»
24Farawo aravuga ati «Ngaho! Nzabareka mugende, mujye mu butayu gutura ibitambo Uhoraho Imana yanyu: icyakora ntimuzajye kure cyane! Kandi muzansabire.»
25Musa arasubiza ati «Nimara kugusezeraho, ndajya kwinginga Uhoraho; maze guhera ejo, ibibugu bizareke Farawo, abagaragu be n’abaturage be. Gusa rero Farawo ntakomeze kuduhenda ubwenge, yanga kureka Abayisraheli ngo bajye gutura Uhoraho ibitambo!»
26Musa asezera kuri Farawo, maze yinginga Uhoraho.
27Uhoraho abigenza nk’uko Musa abimusabye, maze ibibugu bireka Farawo, abagaragu be, n’abaturage be; ntihasigara na kimwe.
28Nyamara Farawo na none yanga kuva ku izima ntiyareka rubanda ngo bagende.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.