Umubwiriza 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Naribwiye mu mutima, nti «Ngiye kwishimisha, ninezeze», na byo nsanga ari ubusa.

2Guseka nabonye ari nta cyo bivuze, kwishima nsanga ari nta kamaro.

3Nashatse gushimishiriza umubiri wanjye muri divayi, ariko umutima wanjye ugakomeza guhugukira ubuhanga; nshaka kwigira umusazi nk’abandi ngo aha nanyurwa no gukora ibyo abandi bose bakora ku isi igihe bakiriho.

4Nageze ku bikorwa bihambaye, nubatse ingoro, ntera n’imizabibu.

5Nihangiye ubusitani, nshaka amasambu nyateramo ibiti by’imbuto z’amoko yose,

6kandi mfukura amariba y’amazi yo kubivomerera.

7Natunze abagaragu n’abaja ngo bankorere; ntunga amatungo maremare n’amagufi, nyarusha abambanjirije i Yeruzalemu bose.

8Narunze zahabu na feza, umutungo w’abami n’uw’ibihugu ndawigarurira. Nari mfite abaririmbyi n’abaririmbyikazi, nkagira n’abagore benshi, kuko ari bo batera abagabo guhimbarwa.

9Narakomeye cyane kuruta abambanjirije i Yeruzalemu bose, kandi ngumana ubuhanga bwanjye.

10Icyo amaso yanjye yifuzaga cyose, narakiyahaye; umutima wanjye, nta cyo nigeze nywima kiwushimisha. Koko rero, umutima wanjye wanejejwe n’ibyo nakoze byose; iyo iba ari yo ngororano yanjye mu mvune zose nagize.

11Ariko nasubije amaso inyuma, nitegereza ibikorwa byose nagezeho, nzirikana n’umuruho byanteye, maze ndavuga nti «Byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga; ku isi nta nyungu na busa ihaba.»

12Ubwo rero, nahise nongera kuzirikana ku buhanga, ku bucucu n’ubusazi. Koko se, uzasimbura umwami azakora iki kindi? Azakora ibyariho na mbere hose.

13Nasanze ubuhanga ari bwo bufite akamaro kurusha ubusazi, nk’uko urumuri ruruta umwijima.

Umunyabuhanga n’umusazi bapfa rumwe

14Umunyabuhanga amenya iyo ajya, naho umusazi akagenda afuragurika; ni byo koko, nyamara bombi bazapfa rumwe.

15Noneho ndibwira nti «Ko mpfuye rumwe n’umusazi, ubu buhanga bwose bumariye iki?» Nibwira mu mutima ko ibyo na byo ari ubusa.

16Koko kandi nta rwibutso rudasibangana umunyabuhanga cyangwa umusazi basiga, kuko iyo bapfuye, bucya kabiri bombi bamaze kwibagirana. Mbega ishyano kubona umunyabuhanga apfa kimwe n’umusazi!

17Ubuzima ndabuzinutswe, kuko mbona ibikorerwa ku isi biteye agahinda; byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.

Umuruho w’umuntu ntawuhemberwa

18Nazinutswe imiruho yose nagiriye ku isi, kuko ibyo nagezeho nzabisigira uzansimbura;

19azaba se ari umunyabuhanga cyangwa umusazi? Nyamara, azegukana ibyo nagokeye ku isi byose, n’ubuhanga bwose nabikoranye; ibyo na byo ni ugukorera ubusa.

20Nareba imiruho yose nagiriye kuri iyi si, nkumva ncitse intege!

21Kubona umuntu wakoranye ubuhanga n’ubwitonzi bikamuhira, hanyuma agasangira ibye n’undi utarigeze abivunikira, na byo ni ukuruhira ubusa.

22Ubwo se koko aba yararuhiye iki? Yaragokeye iki? Afite nyungu ki mu byo yaruhiye ubuzima bwe bwose?

23Iyo minsi itabaze y’imiruho, uko guhangayikira ibintu, uko kurara utagohetse, na byo ni ukuvunikira ubusa!

24Ikibereye umuntu, ni ukurya no kunywa, akanezezwa n’umurimo akora. Kandi ibyo nasanze bitangwa n’Imana;

25kuko ntawashobora kurya cyangwa ngo agire ikimushimisha itabimuhaye.

26Koko rero, ushimisha Imana, imuha ubuhanga, ubumenyi n’ibyishimo; naho abanyabyaha ibagenera umurimo wo kurunda no guhunika ibizahabwa abayinyura. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help