Icya kabiri cy'Amateka 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibitambo byatuwe Uhoraho(1 Bami 8.62–66)

1Salomoni amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru, ibitambo bitwikwa n’amaturo, birakongoka, maze ikuzo ry’Uhoraho ryuzura Ingoro.

2Abaherezabitambo ntibashobora kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho kuko ikuzo ry’Uhoraho ryari ryuzuye Ingoro y’Uhoraho.

3Abayisraheli bose babonye umuriro n’ikuzo ry’Uhoraho bimanukiye ku Ngoro, barunama bakoza uruhanga ku butaka, maze baramya Uhoraho «kuko ari umugwaneza, n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka.»

4Umwami na rubanda rwose bafatanya gutura ibitambo Uhoraho.

5Umwami Salomoni atura ibitambo by’ibimasa ibihumbi makumyabiri na bibiri, n’iby’intama ibihumbi ijana na makumyabiri. Uko ni ko umwami na rubanda rwose batashye Ingoro y’Uhoraho.

6Abaherezabitambo bari bahagaze mu mwanya wabo, naho abalevi bari bafite ibyuma byo kuririmbira Uhoraho, bya bindi umwami Dawudi yari yarakoreshereje guhimbaza Uhoraho «Kuko ubudahemuka bwe buhoraho iteka!» Ni bo baririmbaga ibisingizo Dawudi yari yarahimbye. Abaherezabitambo babari iruhande bavuzaga amakondera, naho Abayisraheli bose bahagaze.

7Salomoni yegurira Uhoraho igice cyo hagati y’urugo ruri imbere y’Ingoro y’Uhoraho, akaba ari na ho yaturiye ibitambo bitwikwa n’urugimbu rw’ibitambo by’ubuhoro. Ntiyabituriye ku rutambiro rw’umuringa rwari rwarubatswe na Salomoni kuko rwari ruto cyane, rudashobora kujyaho ibitambo bitwikwa, amaturo n’ingimbu.

8Muri icyo gihe Salomoni akora ibirori bimara iminsi irindwi, ari hamwe n’Abayisraheli bose. Ryari ikoraniro rinini cyane rigizwe n’abaturutse mu gihugu cyose, kuva i Lebohamati kugeza ku mugezi wa Misiri.

9Ku munsi wa munani bose barakorana kugira ngo basoze ibirori, kuko bari bamaze iminsi irindwi bari mu byishimo, bizihiza itahwa ry’urutambiro.

10Nuko ku munsi wa makumyabiri n’itatu w’ukwezi kwa karindwi Salomoni asezerera abantu basubira mu mahema yabo, bagenda bishimye kandi imitima yabo inejejwe n’ibyiza Uhoraho yari yagiriye Dawudi, Salomoni, n’umuryango we Israheli.

Uhoraho yongera kubonekera Salomoni(1 Bami 9.1–9)

11Salomoni yari amaze kuzuza Ingoro y’Uhoraho n’iy’umwami, kandi amaze gutunganya neza ibyo yari yarazirikanye byose gukora mu Ngoro y’Uhoraho no mu nzu ye bwite.

12Nuko Uhoraho aramubonekera nijoro maze aramubwira ati «Numvise amasengesho yawe kandi nahisemo aha hantu ngo habe Ingoro yo guturiramo ibitambo.

13Ninkinga ijuru imvura ntigwe, nintegeka inzige ngo zangize igihugu, ninohereza icyorezo mu bantu banjye,

14maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye bakicisha bugufi, bagasenga, bagashaka uruhanga rwanjye kandi bakareka ingeso mbi zabo, nanjye nzumvira mu ijuru mbabarire ibicumuro byabo kandi nkize igihugu cyabo.

15Ubu ngubu amaso yanjye arareba kandi amatwi yanjye arumva amasengesho avugirwa aha hantu.

16Kandi kuva ubu ntoranyije iyi Ngoro ndayitagatifuje kugira ngo izina ryanjye rizayibemo ubuziraherezo; nzayihozaho amaso kandi nyihozeho umutima wanjye iteka ryose.

17Naho wowe, nugenda imbere yanjye nk’uko so Dawudi yabigenje, ugakora ibyo nagutegetse byose, kandi ukitondera amateka yanjye n’amabwiriza yanjye,

18ni bwo nanjye nzakomeza ingoma yawe nk’uko nabisezeraniye so Dawudi, ngira nti ’Ntihazigera habura umuntu mu bawe uzategeka Israheli.’

19Ariko nimunteshukaho, ntimwitondere amateka yanjye n’amategeko yanjye nabahaye, mukayoboka izindi mana kandi mukaziramya,

20ubwo nzabavana mu gihugu nabahaye kandi iyi Ngoro neguriye izina ryanjye nzayijugunya kure imve mu maso, maze izabe iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose.

21Iyi Ngoro uko ingana uku, uzayinyura iruhande azatangara, yibaza ati ’Ni iki cyatumye Uhoraho akorera ibi ngibi iki gihugu n’iyi Ngoro?’

22Bazasubiza bati ’Ni uko baretse Uhoraho Imana y’abasekuruza babo yabakuye mu gihugu cya Misiri, bakiha izindi mana, bakaziramya kandi bakazikorera: ngicyo icyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help