Zaburi 67 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho rusange nyuma y’isarura

1Igenewe umuririmbisha; igaherekezwa n’inanga z’imirya. Ni zaburi igenewe kuririmbwa.

2Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha,

itwereke uruhanga rwayo rubengerana,

3kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,

n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza. (guceceka akanya gato)

4Mana yacu, imiryango yose nigusingize,

imiryango yose nigusingirize icyarimwe!

5Amoko yose niyishime, aririmbe,

kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,

ukagenga amahanga yose y’isi. (guceceka akanya gato)

6Mana yacu, imiryango yose nigusingize,

imiryango yose nigusingirize icyarimwe!

7Ubutaka bwacu bweze imbuto,

Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha.

8Imana niduhe umugisha,

kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help