1Dore abana ba Israheli: ni Rubeni, Simewoni, Levi na Yuda; Isakari na Zabuloni;
2Dani, Yozefu na Benyamini; Nefutali, Gadi na Asheri.
3Bene Yuda ni Eri, Onani na Shela. Bose uko ari batatu yababyaranye n’umukobwa wa Shuwa w’Umukanahani. Ariko Eri, imfura ya Yuda, acibwa imbere y’Uhoraho, aramwicisha.
4Umukazana wa Yuda, ari we Tamara amubyarira Pereshi na Zera. Bene Yuda bose hamwe bari batanu.
5Bene Pereshi ni Hesironi na Hamuli.
6Bene Zera ni Zimiri, Etani, Emani, Kalikoli na Darida, bose hamwe ni batanu.
7Umuhungu wa Karumi ni Akari wateje ibyago Israheli mu gucumura akora ibyabujijwe.
8Umuhungu wa Etani ni Azariya.
9Abana bavutse kuri Hesironi ni Yerahumeyeli, Ramu na Kelubayi.
10Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, umutware wa bene Yuda.
11Nahasoni abyara Salimu. Salimu abyara Bowozi.
12Bowozi abyara Obedi. Obedi abyara Yese.
13Yese abyara Eliyabu imfura ye, uwa kabiri ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya,
14uwa kane ni Netaneli, uwa gatanu ni Radayi,
15uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawudi.
16Bashiki babo bitwaga Seruya na Abigayila. Bene Seruya bari batatu: Abishayi, Yowabu na Asaheli.
17Abigayila abyara Amasa, kandi se wa Amasa yitwaga Yeteri w’Umwismaheli.
18Kalebu mwene Hesironi n’umugore we Azuba babyarana abana babiri: Isha na Yeriyoti. Dore abana babo: ni Yesheri, Shobabu na Aridoni.
19Azuba amaze gupfa, Kalebu arongora Efurata babyarana Huri.
20Huri abyara Uri, naho Uri abyara Besaleli.
21Hanyuma Hesironi wari ufite imyaka mirongo itandatu y’amavuko yuzura n’umukobwa wa Makiri, se wa Gilihadi, maze amugira umugore; babyarana Segubi.
22Segubi abyara Yayiri, wagize insisiro makumyabiri n’eshatu mu gihugu cya Gilihadi.
23Nyamara abami b’i Geshuri na Aramu bigaruriye izo nsisiro za Yayiri, hamwe n’umugi wa Kenati n’insisiro mirongo itandatu ziwukikije. Abo bose bari bene Makiri se wa Gilihadi.
24Nyuma y’urupfu rwa Hesironi, Kalebu acyura Efurata muka se Hesironi, babyarana Ashehuri se wa Tekowa.
25Bene Yerahumeyeli imfura ya Hesironi ni Ramu, imfura ye, na Buna, Oreni, Osemu na Ahiya.
26Yerahumeyeli yari afite undi mugore witwaga Atara; ni we nyina wa Onamu.
27Bene Ramu, imfura ya Yerahumeyeli, ni Mayasi, Yamini na Ekeri.
28Bene Onamu bari Shamayi na Yada; kandi bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri.
29Umugore wa Abishuri yitwaga Abihayila, kandi yamubyariye Ahibani na Molidi.
30Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu. Seledi yapfuye bucike.
31Mwene Apayimu ni Yisheyi. Mwene Yisheyi ni Sheshani. Mwene Sheshani ni Alayi.
32Bene Yada, umuvandimwe wa Shamayi, ni Yeteri na Yonatani. Yeteri yapfuye bucike.
33Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Ni bo bari bene Yerahumeyeli.
34Sheshani ntiyabyaye abahungu ariko yari afite abakobwa. Sheshani yari afite umucakara w’Umunyamisiri witwaga Yara.
35Sheshani ashyingira umukobwa we Yara, umucakara we, maze amubyaraho Atayi.
36Atayi abyara Natani, Natani abyara Zabadi.
37Zabadi abyara Efulali. Efulali abyara Obedi.
38Obedi abyara Yehu. Yehu abyara Azariya.
39Azariya abyara Helesi. Helesi abyara Eleyasa.
40Eleyasa abyara Sisimayi. Sisimayi abyara Shalumi.
41Shalumi abyara Yekamiya. Yekamiya abyara Elishama.
42Bene Kalebu umuvandimwe wa Yerahumeyeli, ni Mesha w’imfura ye, akaba na se wa Zifu, na Maresha se wa Heburoni.
43Bene Heburoni ni Kora, Tapuwa, Rekemu na Shema.
44Shema abyara Rahamu se wa Yorikeyamu, Rekemu abyara Shamayi.
45Mwene Shamayi ni Mawoni, kandi Mawoni ni we se wa Betisuri.
46Efa, inshoreke ya Kalebu, abyara Harani, Mosa na Gazezi. Harani abyara Gazezi.
47Bene Yadayi ni Regemu, Yotamu, Geshani, Peleti, Eyifa na Shafi.
48Mayaka, inshoreke ya Kalebu, abyara Sheberi na Tirana.
49Abyara kandi Shafi se wa Madumana, na Shewa wabyaye Makubena na Gibeya. Umukobwa wa Kalebu yitwaga Akisa.
50Abo ni bo bari bene Kalebu.
Bene Huri imfura ya Efurata ni Shobali washinze Kiriyati‐Yeyarimu;
51Salima washinze Betelehemu; Harefu washinze Betigaderi.
52Shobali washinze Kiriyati‐Yeyarimu yabyaye abana barimo Harowe, ari we igice cya kabiri cy’Abamanahi gikomokaho,
53hamwe n’imiryango y’i Kiriyati‐Yeyarimu, ari yo Abayitiri, Abaputi, Abashumati, n’Abamishurayi. Ni bo Abasoreya n’Abeshitayoli bakomotsemo.
54Bene Salima ni Betelehemu, Abanetofa, Ataroti‐Betiyowabu, igice cy’Abamanahi, Abasoreya,
55n’imiryango y’Abasofiri batuye i Yabesi, Abatireya, Abashimeya, n’Abasuka. Ni Abakeniti bakomotse kuri Hamati, umukuru w’inzu ya Rekabu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.