1Jyewe Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu Kristu, ku batoranyijwe n’Imana bo mu miryango cumi n’ibiri, batuye mu mahanga, ndabaramutsa.
Ubutwari bugaragarira mu magorwa2Bavandimwe, amagorwa y’amoko yose munyuramo, mujye muyakirana ibyishimo byinshi,
3mumenye kandi ko ibigerageza ukwemera kwanyu bibyara ubwiyumanganye.
4Ariko rero ubwo bwiyumanganye bugomba kuba bugaragara, kugira ngo mube abantu bahamye kandi nyabo, mbese batagira amakemwa.
Isengesho ryo gusaba ubuhanga5Niba muri mwe hari ubuze ubuhanga, abusabe Imana izabumuha, Yo iha bose ku buntu kandi itagombye kugondozwa.
6Ariko rero, ajye asabana ukwemera atabanje kujijinganya; kuko ujijinganya asa n’umuvumba mu nyanja ihubanganyijwe n’umuyaga.
7Bene uwo muntu ntakibwire ko hari icyo Nyagasani yakwihera
8umuntu w’imberabyombi, uhindagurika mu nzira ze zose.
Umukene n’umukire9Umuvandimwe w’umukene niyishimire ikuzwa rye,
10n’umukire yishimire ugucishwa bugufi kwe, kuko umukire azahita nk’ururabyo rw’icyatsi.
11Izuba ryararashe n’ubushyuhe bwaryo bwinshi, ryumisha icyatsi, ururabyo rurahunguka, maze ubwiza bwarwo burayoyoka. N’umukire rero azarabirana atyo mu byo akora byose.
Ibigeragezo n’ibishuko12Hahirwa umuntu uba intwari mu bigeragezo, kuko namara kugeragezwa, azahabwa ikamba ry’ubugingo Imana yasezeranyije abayikunda.
13Nihagira ugwa mu gishuko, ntakavuge ati «Ni Imana inshuka», kuko Imana idashobora koshya gukora ikibi cyangwa ngo igire uwo ishuka.
14Buri muntu ashukwa n’irari rye bwite rimukurura, maze rikamwoshya.
15Iyo iryo rari rimaze gusama, ribyara icyaha, n’icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu.
16Ntimukibeshye rero, bavandimwe nkunda.
17Icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y’ibihe.
18Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry’amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye.
Ntimugashimishwe no kumva ijambo ry’Imana byonyine19Mubimenye rero, bavandimwe nkunda, ko muri impuguke. Nyamara, buri muntu arabangukirwe mu gutega amatwi, ariko ntagahubuke mu kuvuga; atinde no kurakara,
20kuko uburakari bw’umuntu budakora igihuje n’ubutungane bw’Imana.
21Nimwitandukanye rero n’icyitwa ubwandure cyose, n’icyitwa agasigisigi k’ubugira nabi kose, mwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakiza.
22Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya.
23Koko rero, niba umuntu ateze amatwi ijambo ariko ntarikurikize, amera nk’umuntu urebera mu ndorerwamo isura yavukanye:
24iyo amaze kwireba, aragenda, agahita yibagirwa uko yasaga.
25Naho uwibanda ku itegeko rihamye, ari ryo ry’ubwigenge, kandi akaryizirikaho, atari uryumva akaryibagirwa, ahubwo ari urikurikiza; uwo nguwo azagira amahirwe mu bikorwa bye.
26Niba hari uwibwira ko ari umuyoboke w’Imana, ariko ntashobore gutegeka ururimi rwe, aba yibeshya, n’iyobokamana rye riba ari ubusa.
27Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.