Zaburi 105 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amateka y’umuryango wa Israheli agaragaza impuhwe z’Imana

1Alleluya!

Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,

nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga;

2nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze;

3nimwishimire izina rye ritagatifu,

muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!

4Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

5Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,

ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye,

6mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be!

7Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

8Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

9rya sezerano yagiranye na Abrahamu,

akarisubiriramo Izaki mu ndahiro,

10rikaba umugambi yakomereje Yakobo,

n’isezerano ry’iteka yagiriye Israheli,

11igihe avuze ati «Nzaguha igihugu cya Kanahani,

kibe umugabane wegukanye!»

12N’ubwo bari bakiri mbarwa,

ari agatsinda k’abasuhuke,

13bava mu gihugu bajya mu kindi,

bava mu mahanga bajya mu yandi,

14Uhoraho ntiyaretse hagira ubahuganya,

ndetse yihaniza abami,

15agira ati «Ntimugakore ku ntore zanjye,

kandi ntimukagirire nabi abahanuzi banjye!»

16Nuko ateza inzara mu gihugu,

ibyo kurya birabura;

17abanza koherezayo umuntu,

Yozefu, wari umaze kugurwa bucakara.

18Ibirenge bye babibohesha ingoyi,

ijosi rye baryambika iminyururu,

19kugeza ubwo ijambo ry’Uhoraho

rigaragaje ko ari umwere.

20Umwami ategeka kumubohora,

umutegetsi w’amahanga aramufunguza.

21Amugira umugenga w’urugo rwe,

umutegetsi w’ibintu bye byose,

22kugira ngo yigishe ibikomangoma uko ashaka,

n’abanyacyubahiro be abatoze ubuhanga.

23Nuko Israheli aza mu Misiri,

Yakobo asuhukira mu gihugu cya Kamu.

24Uhoraho aha umuryango we kororoka,

urusha amaboko abanzi bawo;

25abahindura umutima ngo bange umuryango we,

ngo bicishe amayeri abagaragu be.

26Atuma Musa, umugaragu we,

na Aroni yari yaritoreye.

27Bombi berekanira ibimenyetso mu Misiri,

n’ibitangaza by’Uhoraho mu gihugu cya Kamu.

28Yohereza umwijima, haba icuraburindi,

ariko ntibahugukira ijambo rye.

29Amazi yabo ayahindura amaraso,

yica amafi yabo.

30Igihugu cyabo kijagatamo imitubu,

ndetse no mu byumba by’abami babo.

31Avuga rimwe, maze ibibugu birabatera,

n’udukoko dutwikira igihugu cyabo cyose.

32Agusha urubura mu mwanya w’imvura,

n’imirabyo ikwiza umuriro mu gihugu cyose;

33aritagura imizabibu n’imizeti byabo,

avunagura ibiti by’igihugu cyabo.

34Yongera kuvuga, maze inzige ziratera,

n’ibihore bitagira ingano;

35birya ibyatsi byose mu gihugu cyabo,

birya n’imbuto z’ubutaka bwabo.

36Nyuma anangura icyitwa uburiza cyose mu gihugu,

n’abana b’imfura bibarutse bakiri abasore.

37Nuko ahakura abe bitwaje feza na zahabu,

nta n’umwe uhutaye mu miryango yabo.

38Misiri yishimira ko bagiye,

kuko ubuhahamuke bwari bwabajunjitse.

39Uhoraho ababambika hejuru igicu kibatwikira,

akongeza n’inkingi y’umuriro wo kubamurikira nijoro.

40Bamutakiye, aboherereza inkware,

abahaza umugati uturutse ku ijuru.

41Akingura urutare, maze amazi aravubuka;

atemba nk’uruzi mu butaka bwumiranye.

42Koko yibutse isezerano rye ritagatifu

yagiriye Abrahamu, umugaragu we!

43Nuko yimura umuryango wishimye,

intore ze zisohokana urwamo rw’impundu.

44Abaha ibihugu by’abanyamahanga,

maze bazungura ibyaruhiwe n’indi miryango,

45kugira ngo bazakurikize amatangazo ye,

kandi bazakomeze amategeko ye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help