Iyimukamisiri 40 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umwiteguro wo gutagatifuza ihema ry’ibonaniro

1Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati

2«Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, uzashinge ihema ry’ibonaniro ribe Ingoro y’Uhoraho.

3Uzarishyiremo ubushyinguro bw’Isezerano, maze ubwo bushyinguro ubukingeho umubambiko.

4Uzazane ameza, maze uyashyireho ibiyagenewe; uzazane ikinyarumuri, maze ucane amatara yacyo.

5Urutambirourwa zahabu rugenewe imibavu uzarutereke imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, kandi uzabambike umwenda ku muryango w’Ingoro.

6Urutambiro rw’ibitambo bitwikwa uzarutereke imbere y’umuryango w’Ingoro, ari yo hema ry’ibonaniro.

7Igikarabiro uzagitereke hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze usukemo amazi.

8Uzatunganye urugo hirya no hino, maze uzabambike umwenda ku irembo ryarwo.

9Uzende amavuta yo gusiga, uyasige Ingoro n’ibiyirimo byose; uzayitagatifuze hamwe n’ibiyiteguwemo byose, maze ibe ntagatifu.

10Uzasige amavuta urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, n’ibikoresho byarwo byose, maze urutambiro rube rutagatifu rwose.

11Uzasige amavuta igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo, maze ugitagatifuze.

12Uzigize Aroni n’abahungu be imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro, maze uzabuhagize amazi;

13hanyuma wambike Aroni imyambaro mitagatifu, umusige amavuta, maze umutagatifuze, ambere umuherezabitambo.

14N’abahungu be, numara kubigiza imbere, uzabambike amakanzu,

15ubasige amavuta nk’uko uzaba wasize se amavuta, nuko bazambere abaherezabitambo. Bityo, amavuta basizwe azabahesha kuba abaherezabitambo iteka ryose, uko ibisekuru bigenda biha ibindi.»

Musa ashinga ihema rigenewe kuba Ingoro y’Uhoraho

16Musa arumvira, akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose.

17Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri Ingoro irashingwa.

18Musa ashinga Ingoro; ashinga ibishyigikizo byayo, ashyiraho imbaho n’imitambiko, ashinga n’imiganda.

19Arambura ihema hejuru y’Ingoro, maze agerekaho umutwikiro w’ihema, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

20Yenda amabuye y’Isezerano, maze ayashyira mu bushyinguro, asoheka imijishi mu bushyinguro, atereka n’urwicurizo hejuru y’ubushyinguro.

21Nuko ajyana ubushyinguro mu Ngoro; amanika umubambiko muri yo rwagati, ahisha ubushyinguro bw’Isezerano nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

22Atereka ameza mu ihema ry’ibonaniro, mu ruhande rw’amajyaruguru y’Ingoro, imbere y’umubambiko,

23maze ayateguraho urutonde rw’imigati imbere y’Uhoraho, nk’uko Uhoraho nyine yari yarabitegetse Musa.

24Ashyira ikinyarumuri mu ihema ry’ibonaniro, akibangikanya n’ameza, mu ruhande rw’amajyepfo y’Ingoro;

25nuko agishyiraho amatara imbere y’Uhoraho, nk’uko Uhoraho nyine yari yarabitegetse Musa.

26Ashinga urutambiro rwa zahabu mu ihema ry’ibonaniro, imbere y’umubambiko;

27nuko atwikiraho imibavu, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

28Abambika umwenda ku muryango w’ihema.

29Ashinga urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ku muryango w’Ingoro, ari yo hema ry’ibonaniro, maze aruturiraho igitambo gitwikwa n’amakoro y’ubuhoro, nk’uko Uhorho nyine yari yarabitegetse Musa.

30Ashyira igikarabiro hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze asukamo amazi yo kwisukura.

31Musa, Aroni n’abahungu be bakarabiragamo, bakiyoza n’ibirenge.

32Igihe cyose binjiraga mu ihema ry’ibonaniro, n’iyo begeraga urutambiro, bisukuzaga amazi, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

33Atunganya urugo ruzengurutse Ingoro n’urutambiro, kandi abambika umwenda ku irembo ry’urugo. Nuko Musa arangiza atyo imirimo yose.

Imana iza gutura mu Ngoro yayo

34Ubwo rero agacu kabudika ku ihema ry’ibonaniro, maze ikuzo ry’Uhoraho ryuzura mu Ngoro;

35Musa ntiyashobora kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, kubera ko agacu kari kayigumye hejuru, kandi n’ikuzo ry’Uhoraho ryagumye kuzura mu Ngoro.

36Iyo agacu kavaga ku Ngoro, kakazamuka hejuru, Abayisraheli barahagurukaga, bagakomeza urugendo rwabo.

37Naho iyo agacu kabaga katavuye ku Ngoro ngo kazamuke hejuru, ntibahagurukaga, kugeza umunsi kazazamukira.

38Koko rero, agacu k’Uhoraho kagumaga hejuru y’Ingoro ku manywa, nijoro mu gacu hakakamo umuriro, ukabonwa n’inzu yose ya Israheli. Byagenze bityo igihe cyose, ku ndaro zose bagiye barara.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help