1Muri icyo gihe Merodaki‐Baladani, umwami w’i Babiloni, atuma kuri Hezekiya kuko yari yumvise ko yarwaye ariko akaba yarorohewe, amwoherereza amabaruwa n’amaturo.
2Hezekiya yakirana ibyishimo izo ntumwa, azereka ububiko bwe bwose, feza, zahabu, amavuta ahumura cyane, inzu yarimo intwaro zo kurwanisha, n’ibindi byo mu mutungo we wose; ntihagira ikintu na kimwe cyo mu nzu ye no mu gihugu cye gisigara atakizeretse.
3Nuko umuhanuzi Izayi asanga Hezekiya, aramubaza ati «Bariya bantu bakubwiye iki, kandi bavaga he?» Hezekiya aramusubiza ati «Baje baturuka mu gihugu cya kure, cy’i Babiloni.»
4Izayi yongera kumubaza ati «Babonye iki mu ngoro yawe ?» Hezekiya ati «Ibiri mu rugo rwanjye byose babibonye, nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.»
5Nuko Izayi abwira Hezekiya ati «Umva ijambo ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo!
6Hazaza igihe ibintu biri mu rugo rwawe, n’ibyo abasokuruza bahabitse kugeza ubu, byose bizajyanwa i Babiloni; nta na kimwe kizasigara, ni ko Uhoraho avuze.
7Abenshi mu bana wibyariye, bazabajyana babahindure abakone bo kuba mu ngoro y’umwami w’i Babiloni.»
8Hezekiya abwira Izayi ati «Ijambo ry’Uhoraho uvuze ni ryiza.» Yaribwiraga ati «Mu gihe nzaba nkiriho hazabaho amahoro n’umudendezo.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.