Ivugururamategeko 27 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

UKO ABAYISRAHELI BAZIBUKA ISEZERANO BAGIRANYE N’UHORAHOIbirori by’Isezerano ry’Uhoraho

1Musa ari hamwe n’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli, aha rubanda aya mabwiriza, ati «Mwite ku mategeko yose mbashyikirije uyu munsi.

2Umunsi muzambuka Yorudani mujya mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, uzashake amabuye manini uyashinge, maze uyasige ingwa.

3Uzayandikeho amagambo yose y’iri Tegeko, igihe uzaba umaze kwambuka. Nuko uzinjire mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, igihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yagusezeranyije.

4Nimumara rero kwambuka Yorudani, muzashinge ku musozi wa Ebali ayo mabuye mukurikije amabwiriza mbahaye none, kandi muyasige ingwa.

5Aho hantu uzahubake urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe, urutambiro rwubakishije amabuye adaconzwe n’icyuma;

6uzubakishe urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe amabuye adaconze; aho ni ho uzaturira Uhoraho Imana yawe ibitambo bitwikwa.

7Uzahaturire n’ibitambo by’ubuhoro, uharire, maze wishimire imbere y’Uhoraho Imana yawe.

8Uzandike kuri ayo mabuye amagambo yose y’iri Tegeko, uyandike ku buryo asomeka neza.»

9Hanyuma Musa, ari kumwe n’abaherezabitambo b’Abalevi, abwira Abayisraheli bose, ati «Bayisraheli, nimuceceke mwumve! Uyu munsi Uhoraho Imana yawe yakugize umuryango we.

10Uzajye wumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ukurikize amategeko ye n’amabwiriza ye ngushyikirije uyu munsi.»

11Uwo munsi nyine, Musa aha rubanda aya mabwiriza, ati

12«Dore abazahagarara ku musozi wa Garizimu kugira ngo basabire umugisha rubanda, nimumara kwambuka Yorudani: ni abo mu nzu ya Simewoni, Levi, Yuda, Isakari, Yozefu na Benyamini.

13Dore n’abazahagarara ku musozi wa Ebali kugira ngo basabe umuvumo: ni abo mu nzu ya Rubeni, Gadi, Asheri, Zabuloni, Dani na Nefutali.

Imivumo cumi n’ibiri

14Abalevi bazavuge mu ijwi rirenga babwira Abayisraheli bose bati

15«Arabe ikivume umuntu wese uzarema ikigirwamana mu ishusho ribajwe cyangwa rishongeshejwe, — ishyano Uhoraho yanga urunuka, ikintu gikozwe n’umuhanga wabyo — maze akacyimika rwihishwa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

16«Arabe ikivume uzasuzugura se cyangwa nyina!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

17«Arabe ikivume uzimura imbago z’isambu y’umuturanyi!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

18«Arabe ikivume uzayobya impumyi inzira!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

19«Arabe ikivume uzagoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa urw’imfubyi, cyangwa urw’umupfakazi!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

20«Arabe ikivume uzasambana na muka se, kuko azaba amworosoyeho umwenda yoroshwe na se!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

21«Arabe ikivume uzasambanya inyamaswa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

22«Arabe ikivume uzasambana na mushiki we, yaba uwo basangiye se cyangwa yaba uwo basangiye nyina!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

23«Arabe ikivume uzasambana na nyirabukwe!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

24«Arabe ikivume umuntu uzica mugenzi we rwihishwa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

25«Arabe ikivume uzemera ruswa kugira ngo yice umuntu utacumuye!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

26«Arabe ikivume utazubahiriza amagambo y’iri Tegeko ngo ayakurikize!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help