Matayo 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imva irimo ubusa(Mk 16.1–8; Lk 24.1–12; Yh 20.1, 11–18)

1Isabato irangiye, ku wa mbere wayo mu museso, Mariya Madalena na Mariya wundi bazindukira ku mva.

2Ubwo isi ihinda umushyitsi mwinshi; umumalayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru aregera, ahirika ibuye, aryicara hejuru.

3Yari ameze nk’umurabyo, umwambaro we wera nk’urubura.

4Abarinzi bamurabutswe bakuka umutima, bamera nk’abapfuye.

5Ariko wa mumalayika araterura, abwira abagore ati «Mwebweho mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu wabambwe ku musaraba.

6Ntari hano, yazutse nk’uko yari yabivuze; nimuze mwirebere aho yari arambitse.

7None rero, nimugende mwihuta, mubwire abigishwa be ko yazutse, kandi ko agiye kubatanga mu Galileya; ni ho muzamubonera. Ngibyo ibyo nari mfite kubabwira.»

8Ubwo abagore bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bihutira kubwira abigishwa be iyo nkuru.

9Ni bwo Yezu ahuye na bo ati «Nimugire amahoro!» Baramwegera, bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere.

10Nuko Yezu arababwira ati «Mwitinya! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe banjye bajye mu Galileya; ni ho bazambonera.»

11Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu bazamu baza mu murwa kumenyesha abatware b’abaherezabitambo ibyari byabaye byose.

12Ni bwo bateraniye hamwe n’abakuru b’umuryango; nuko bajya inama; baha abo basirikare amafaranga menshi,

13babihanangiriza bati «Muvuge ko abigishwa be baje nijoro, bakiba umurambo we musinziriye.’

14Umutware w’igihugu nabyumva, tuzamugusha neza, maze tubarinde impagarara.»

15Bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko bari babwirijwe. Nuko iyo nkuru yogera mu Bayahudi kugeza na n’ubu.

Yezu wazutse atuma abigishwa be

16Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye.

17Bamubonye barapfukama, bamwe ariko bashidikanya.

18Yezu arabegera, arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi.

19Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu,

20mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y'ibihe.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help