Yobu 13 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ni koko, ibyo byose narabyiboneye n’amaso yanjye,

amatwi yanjye arabyumva, arabisobanukirwa.

2Ibyo muzi, nanjye ndabizi,

ndi umuntu nkamwe, ntimunduta!

3Ariko jyewe Imana ni yo mbwira,

Nyir’ububasha ni we nshaka ko ansobanurira.

4Naho mwebwe, muri abanyamahomvu gusa,

muri abavuzi ba magendu, mwese uko mungana!

5Ni kuki muticecekera?

Ni byo byakwerekana ko muzi ubwenge.

6Nimwumve uko niregura,

mutege amatwi ibyo mvuga.

7Uhoraho se ni we wabohereje kuvuga amahomvu,

ni we se wabatumye kumbwira ibinyoma?

8Ni we se muvuganira,

ni we se muburanira?

9Mbese none yaba abarora mu mutima?

Muribwira ko mwamubeshya nk’uko bashuka umuntu?

10Nta shiti azabahana,

niba mugamije kubera.

11Nyir’icyubahiro ntimumukangwa,

ese nta n’ubwo ajya abatera ubwoba?

12Impanuro zanyu ni nk’ivu,

n’ibisubizo mumpa nta shingiro bifite.

13Nimuceceke, mundeke mvuge,

maze igishaka kizabe!

14Jyewe naritanze, nahaze amagara,

ubuzima bwanjye ndabuhebye.

15Nashaka anyice, n’ubundi ni rwo nari ndindiriye,

cyakora ndashaka kwisobanura imbere ye,

16ndetse nyine ngibyo ibintera kwizera ko azankiza,

kuko nta nkozi y’ibibi n’imwe itinyuka kumutunguka imbere.

17Nimwumve, nimutege amatwi amagambo yanjye,

kandi mwite ku byo mbatangariza.

18Dore niteguye kuburana,

kandi nzi ko mfite ukuri.

19Ese hari uwatinyuka kunshinja,

ngo nicecekere maze mpfe?

20Uzandinde ibintu bibiri gusa,

maze noye kuzihisha mu maso yawe:

21Uzareke kunzibiranya,

no kuntera ubwoba,

22hanyuma ubanze uvuge ngusubize,

cyangwa se umpe ijambo mbanze, nawe unsubize.

23Ese mfite ibyaha n’ibicumuro bingahe?

Nsobanurira ishyano nakoze, umbwire icyaha cyanjye.

24Ni kuki unyihisha,

ukangenzereza nk’umwanzi wawe?

25Urashaka se gukanga akababi gatwawe n’umuyaga,

no kwibasira akatsi kumye?

26Ubwo rero wirirwe unyandikaho ibirego bikaze,

unshinje ibyaha byo mu buto bwanjye,

27unshandikire imitego impande zose,

ungenzure aho nyuze hose,

uronde aho nakandagiye hose!

28None umubiri wanjye ushaje nk’igiti cyamunzwe,

umeze nk’umwenda wariwe n’umuswa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help