1Igenewe umuririmbisha. Ni indirimbo y’abahungu ba Kore, ikaririmbwa banihiriza ijwi.
2Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu,
ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage.
3Ni cyo gituma tutagira ubwoba, n’aho isi yabirinduka,
cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja,
4n’amazi agahorera abira urufuro nk’amasumo,
yakwitera hejuru imisozi igahungabana. (guceceka akanya gato)
5Ariko hari uruzi rwagabye amashami,
agahimbaza umurwa w’Imana,
n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubutagatifu.
6Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana;
Imana iwutabara kuva bugicya.
7Amahanga yaritotombye, ingoma zirahungabana;
maze Uhoraho aranguruye ijwi, isi irashonga!
8Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe;
Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye! (guceceka akanya gato)
9Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze,
we wakwije amatongo ku isi!
10Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi,
akonyagura imiheto n’amacumu by’abarwanyi,
amagare y’intambara ayaha inkongi, agira ati
11«Nimurekere aho kurwana, mwemere ko ndi Imana,
nkaganza amahanga, nkaganza isi yose!»
12Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe,
Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.