Filemoni 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indamutso

1Jyewe Pawulo, infungwa kubera Kristu Yezu, n’umuvandimwe Timote, kuri Filemoni umufasha wacu dukunda, no kuri Afiya mushiki wacu,

2no kuri Arikipo twatabaranye ku rugamba, no kuri Kiliziya iteranira mu nzu yawe:

3tubifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

Pawulo ashimira Imana akayitakambira kubera Filemoni

4Mpora nkwibuka mu masengesho, ngashimira Imana yanjye,

5kuko numva barata urukundo n’ukwemera ufitiye Nyagasani Yezu n’abatagatifujwe bose.

6Ndagusabira kugira ngo uko kwemera kube gushingiye ku bikorwa, maze ugaragarize mu ruhame ibyiza byose twashobora kugirira Kristu.

7Koko, muvandimwe, nagize ibyishimo bikomeye, kandi ndahozwa ku mpamvu y’urukundo rwawe, numvise ukuntu wahumurije imitima y’abatagatifujwe.

Pawulo ashingana Onezimi

8Kubera ibyo, n’ubwo mfite uburenganzira bwose muri Kristu bwo kugutegeka ibyo ugomba gukora,

9mpisemo kwiyambaza urukundo, jyewe Pawulo w’umusaza, nkubitiyeho no kuba ndi infungwa kubera Yezu Kristu ubu ngubu.

10Ndagutakambira kubera umwana wanjye nabyariye mu buroko, Onezimi uwo nguwo,

11wakubereye imburamumaro, ariko noneho azatubera twembi ingirakamaro.

12Ubu ndamukugaruriye, we nkoramutima yanjye.

13Nashakaga kumugumana hafi yanjye, kugira ngo ajye amfasha mu kigwi cyawe, muri ubu buroko nafungiwemo mporwa Inkuru Nziza.

14Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe.

15Kandi wenda wamubuze igihe gito none arakugarukiye, kugira ngo uzamuhorane iteka.

16Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani.

17Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira.

18Kandi niba hari icyawe yatwaye cyangwa akaba akurimo umwenda, uzabimbaze.

19Jyewe Pawulo ndabyiyandikiye ubwanjye: nzabyishyura . . . siniriwe mvuga ko nawe undimo umwenda, kandi uwo mwenda ni wowe ubwawe.

20Ngaho, muvandimwe, ungirire ubwo buntu muri Nyagasani, ushimishe umutima wanjye muri Kristu!

21Nkwandikiye niringiye rwose ko uzanyumva; ndetse nzi neza ko uzakora ibitambutse ibyo ngusabye.

Imigambi no gutashya abavandimwe

22Byongeye kandi, untegurire n’icumbi, kuko nizeye ko bazandekura nkabagarukira mbikesheje amasengesho yanyu.

23Aragutashya Epafurasi dufunganywe kubera Kristu Yezu.

24Na Mariko aragutashya, na Arisitariko, na Demasi, na Luka, abafasha banjye.

25Nimuhorane ineza ya Nyagasani Yezu Kristu!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help