1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi; igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.
2Uhoraho, mbega ngo abandwanya baraba benshi!
Ni benshi bampagurukiye,
3ni benshi bamvugiraho
ngo «Nta gakiza ateze ku Mana!» (guceceka akanya gato)
4Nyamara wowe, Uhoraho, uri ingabo inkingira;
ni wowe shema ryanjye,
ni wowe nkesha kwegura umutwe.
5Ndangurura ijwi ngatabaza Uhoraho,
maze akansubiriza ku musozi we mutagatifu. (guceceka akanya gato)
6Ndaryama ngasinzira, nageraho ngakanguka:
igihe cyose Uhoraho ni we unshyigikiye.
7Sintinya icyo gitero cy’abantu
bangose impande zose.
8Uhoraho, tabara! Nkiza, Mana yanjye!
Ni wowe umena amajigo abanzi banjye bose,
abagome ukabakura amenyo.
9Uhoraho, ni wowe utanga umukiro!
Umuryango wawe uwuhozaho umugisha! (guceceka akanya gato)
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.