Imigani 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abatumirwa b’ubuhanga

1Ubuhanga bwubatse inzu yabwo, burayinogereza buteramo inkingi ndwi,

2bubaga amatungo yabwo, butegura divayi, maze ndetse butunganya ameza.

3Bwohereje abaja babwo, na bwo bwigira mu mpinga z’umugi burangurura ijwi, bugira buti

4«Ushaka kujijuka, nanyure hano!» Bubwira n’uw’igicucu, buti

5«Nimuze, murye ku mugati wanjye, munywe no kuri divayi nabateguriye.

6Nimureke ubupfayongo, muboneze inzira y’ubwenge maze muzabeho!»

Umusekanyi n’umuhanga

7Uhana umusekanyi agakurizaho kugusuzugura, wacyaha umugome bikagukururira ibitutsi.

8Ntuzahane uhora asekana, atazavaho akwanga; ariko nuhana umuhanga azagukundira icyo.

9Uzihere umuhanga azunguka kurushaho, niwigisha intungane iziyungura ku byo isanganywe.

10Kubaha Uhoraho, ni yo ntangiriro y’ubuhanga, bikaba n’ubumenyi buranga abatagatifujwe be.

11Koko rero, nzatuma ubaho igihe kirekire, kandi n’imyaka y’ubuzima bwawe iziyongera.

12Niba uri umuhanga, ni wowe wigirira neza, naho niba ukwenana, ni wowe wihemukira.

Abatumirwa b’ubusazi

13Ubusazi ni umugore nyirabiruru, ni umupfayongo kandi ntabimenye!

14Yicaye mu muryango w’inzu ye, ku ntebe, mu mpinga y’umugi,

15akabiza abagenzi bigendera, agira ati

16«Ushaka kujijuka, nanyure hano!» Abwira n’uw’igicucu, ati

17«Amazi yahishwe araryoha, naho ibiryo byo mu mbere bikaryohera!»

18Ubwo ariko cya gicucu nticyamenya ko cyegereye abapfuye, kimwe n’abandi yahamagaye bakagana mu kibaya cy’ikuzimu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help