Icya mbere cya Samweli 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize, ngo ube umutware w’umuryango we?

2Uyu munsi nitumara gutandukana, urahura n’abagabo babiri hafi y’imva ya Rasheli, ku rubibi rw’igihugu cya Benyamini i Selisa. Bari bukubwire bati ’Indogobe wari wagiye gushaka zarabonetse, kandi so ntagihagaritse umutima kubera indogobe, ahubwo awuhagaritse kubera wowe. Ariho aravuga ati ’Noneho iby’umwana wanjye byo ndabigira nte?’

3Nutirimuka aho ngaho, uzagera ku giti cy’umushishi w’i Taboru. Uzahahurira n’abagabo batatu bazamuka bajya gusenga Imana i Beteli, umwe azaba ahetse abana b’ihene batatu, undi atwaye imigati itatu, naho uwa gatatu yikoreye uruhago rw’uruhu rurimo divayi.

4Bazakuramutsa kandi baguhe n’imigati ibiri: uzayakire.

5Hanyuma uzagera i Gibeya ku musozi w’Imana, aho abatware b’Abafilisiti batuye. Niwinjira aho mu mugi, uzahahurira n’itorero ry’abahanuzi bariho bahanura; baherekejwe n’inanga, ingoma, imyirongi n’imiduri, bava ahirengeye gusenga.

6Nuko umwuka w’Uhoraho uzakuzuremo, uhinduke umuntu mushya, maze nawe utangire guhanura hamwe na bo.

7Ubwo numara kubona ibi bimenyetso, uzakore ikizaba gikwiye, kuko Imana izaba iri kumwe nawe.

8Nyuma y’ibyo, uzantanga i Giligali, naho jye nzamanuka ngusangayo, kugira ngo duture Imana ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Uzantegereza iminsi irindwi kugeza ko ngusangayo, nkazakumenysha icyo ugomba gukora.»

Sawuli asubira iwabo

9Uwo munsi, Sawuli agitirimuka aho yari kumwe na Samweli, Imana imushyiramo umutima mushya, na bya bimenyetso byose bihera ko birigaragaza.

10Nuko ageze i Gibeya, itorero ry’abahanuzi riza rimusanga. Umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze na we aratwarwa, atangira guhanura hamwe na bo.

11Abari bamuzi kuva kera, bamubonye ahanura hamwe n’abandi bahanuzi, baravuga bati «Ni ibiki byabaye kuri mwene Kishi? Sawuli se na we ari mu bahanuzi?»

12Umwe mu batuye ako karere afata ijambo, agira ati «Mbese abo ni bene nde?» Ni cyo cyatumye iryo jambo riba nk’umugani, ngo «Sawuli se na we ari mu bahanuzi?»

13Nuko ngo bamare guhanura, Sawuli agera iwabo.

14Se wabo wa Sawuli aramubaza, we n’umugaragu we, ati «Mbese mwari mwaragiye he?» Aramusubiza ati «Twari twaragiye gushaka indogobe zacu; tubonye tuzibuze tujya kwa Samweli.»

15Se wabo wa Sawuli aravuga ati «Ndakwinginze ngo umbwire ibyo Samweli yababwiye.»

16Nuko Sawuli abwira se wabo, ati «Yatubwiye ko indogobe zacu zabonetse.» Ariko ibyerekeye ubwami Samweli yamubwiye, arabimuhisha.

Sawuli atorerwa kuba umwami wa Israheli bakoresheje ubufindo

17Samweli akoranyiriza rubanda rwose imbere y’Uhoraho i Misipa.

18Nuko abwira Abayisraheli, ati «Dore uko Uhoraho Imana ya Israheli avuze: Ni jye wakuye Israheli mu Misiri, mbakiza ibiganza by’Abanyamisiri n’abami bose bari babashikamiye.

19Ariko none mwebwe mwaretse Imana yanyu, Yo ibakiza mu byago byanyu no mu mibabaro yanyu yose, maze muravuga muti ’Ahubwo twimikire umwami.’ None rero, nimwiyereke Uhoraho, mukurikije imiryango n’amazu mukomokamo.»

20Nuko Samweli akoranya imiryango yose ya Israheli, maze hatorwa umuryango wa Benyamini.

21Arongera akoranyiriza hamwe umuryango wa Benyamini, buri nzu ukwayo, maze inzu ya Matiri iba ari yo itorwa. Hanyuma akoranya inzu ya Matiri, umuntu ku wundi; maze hatorwa Sawuli mwene Kishi, ariko bamushatse baramubura.

22Nuko babaza Uhoraho, bati «Mbese yaba yaje hano?» Uhoraho arabasubiza ati «Nguriya aho yihishe bugufi y’imitwaro.»

23Bagenda biruka baramuzana, ahagarara hagati ya rubanda: yanabasumbyaga bose umutwe n’intugu.

24Samweli ni ko kubwira rubanda, ati «Mbese mwabonye uwo Uhoraho yatoranyije kubabera umwami? Nta n’undi uhwanye na we muri rubanda rwose!» Nuko baterera hejuru icyarimwe bavuga bati «Harakabaho umwami!»

25Samweli aherako abasobanurira imihango yose y’ubwami, ayandika mu gitabo, agishyira imbere y’Uhoraho. Nuko asezerera rubanda, buri muntu ajya iwe.

26Sawuli na we ajya iwabo i Gibeya, ashagawe n’ingabo zatowe n’Imana.

27Ariko bamwe b’ibiburabwenge baravuga bati «Mbese uyu nguyu azadukiza ate?» Baramusuzugura, ndetse banga no kumuha amaturo. Ibyo ariko Sawuli ntiyabyitaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help