ESITERA 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Esitera yimakazwa

1Ibyabaye birangiye kandi n’umwami Hashuweru amaze gushira uburakari, yibuka Vasuta n’ibyo yakoze, n’umugambi yafatiwe.

2Abagaragu b’ibyegera by’umwami baravuga bati «Nibashakire umwami abakobwa b’amasugi kandi b’uburanga.

3Umwami na we nashyireho abantu yizeye bajye mu ntara zose z’igihugu cye, bazane abakobwa bose b’amasugi kandi b’uburanga mu murwa wa Suza, babajyane mu kigo kigenewe abagore, maze babashinge Hege umukone w’ibwami ushinzwe kumenya abagore, kandi babahe ibya ngombwa byose by’umurimbo.

4Nuko umukobwa uzashimwa n’umwami azasimbure Vasuta ku bwamikazi.» Ibyo binyura umwami, ni ko kubikora atyo.

5Mu murwa wa Suza hari Umuyahudi witwa Maridoke mwene Yayiro, wa Shimeyi, wa Kishi, akaba uwo mu muryango wa Benyamini.

6Yari yaraje mu banyagano umwami w’i Babiloni Nebukadinetsari yakuye i Yeruzalemu hamwe na Yekoniya umwami wa Yuda.

7Maridoke uwo yari mubyara wa Hadasa, bitaga irya Esitera. Ababyeyi ba Esitera bamaze gupfa, Maridoke amurera nk’umwana we. Uwo mukobwa yari afite igikundiro n’uburanga bihebuje.

8Nuko iteka n’itegeko ry’umwami bimaze gutangazwa kandi n’abakobwa benshi bamaze guhurizwa mu murwa wa Suza, babashinga Hege; Esitera na we ageze ibwami ashingwa Hege, umurinzi w’abagore.

9Uwo mukobwa Esitera anyura Hege na we aramubenguka maze ahita amuha ibyo kwisukura n’ibimutunga bimuguye neza, kandi amuha barindwi mu bakobwa b’imena b’ibwami ngo bamubere abaja. Hanyuma we n’abaja be, Hege abacumbikira mu nzu iruta izindi zo mu kigo kigenewe abagore.

10Maridoke yari yabujije Esitera kuvuga ubwoko bwe n’abo akomokaho.

11Buri munsi Maridoke yasuraga urwo rugo rugenewe abagore kugira ngo amenye amakuru ya Esitera n’uko afashwe.

12Iyo umwe mu bakobwa yarangizaga umuhango wo kwarikwa mu mezi cumi n’abiri wagenewe abagore, yajyaga kwiyereka umwami Hashuweru. Dore uko byagendaga mu gihe cyo kwisiga: mu mezi atandatu ya mbere yakoreshaga amavuta ya manemane, mu yandi mezi asigaye agakoresha imibavu n’andi mavuta agenewe abagore.

13Dore noneho uko umukobwa yajyaga kwiyereka umwami: bamuhaga ibyo yasabaga byose, akabivana mu kigo kigenewe abagore, akabijyana mu ngoro.

14Yarahararaga, mu gitondo bakamushyira mu kindi kigo gitegekwa na Shashigazi, umukone ushinzwe kugenzura abagore b’umwami. Ntiyasubiraga kubonana n’umwami keretse amushatse na bwo kandi akamuhamagaza mu izina rye.

15Esitera mwene Abihayili, ari we warezwe na mubyara we Maridoke, ageze igihe cyo kujya kubonana n’umwami Hashuweru, nta kindi yatse uretse ibyari byerekanywe na Hege umukone w’ibwami wagenzuraga abagore. Esitera uwo yashimwaga kandi agakundwa n’abamuzi bose.

16Nuko Esitera ajyanwa ibwami kubonana n’umwami Hashuweru, hari mu kwezi kwa cumi, ari ko «Tibeti», mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Hashuweru.

17Maze umwami arabutswe Esitera ahita amukunda, kuko yasanze amurutira abandi bagore kandi no kubera kumubonamo igikundiro arusha abandi bakobwa, aramukundwakaza. Bidatinze Hashuweru amwambika ikamba ryiza rya cyami, nuko Esitera ahita asimbura Vasuta ku bwamikazi.

18Hanyuma umwami Hashuweru akoresha umunsi mukuru wo kwakira Esitera, awutumiramo abatware b’intebe n’abagaragu be bose. Kuri uwo munsi akuraho umusoro mu ntara zose kandi abenshi umwami abagabira ibintu.

19Ubwo bongeraga gukoranya abakobwa ubwa kabiri, Maridoke yari yicaye ku irembo ry’ibwami . . .

20Esitera ntiyari yarigeze kuvuga bene wabo n’ubwoko bwe, nk’uko Maridoke yari yabimwihanangirije. Esitera yakomeje kumvira Maridoke nka mbere akimurera.

Maridoke atahura ubugambanyi

21Mu gihe Maridoke yari ashinzwe imirimo y’ibwami, yahamenyeye ko Bigitani na Tereshi abakone bari bashinzwe kurinda ingoro y’umwami n’umutekano w’ubuzima bwe, bari bafite ahubwo umugambi wo kwica umwami Hashuweru.

22Maridoke amaze kumenya uwo mugambi mubi, yahise abimenyesha umwamikazi Esitera, na we abigeza ku mwami amubwira ko yabimenyeshejwe na Maridoke.

23Bamaze kubyiga neza basanga harimo ukuri, icyaha gihama abo barinzi bombi, bahanishwa kubambwa ku giti. Nuko ibyo byose babyandikira mu maso y’umwami mu Gitabo cy’Amateka y’ibwami.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help