Iyimukamisiri 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ivuka rya Musa n’ubuto bwe

1Hariho umugabo wo mu nzu ya Levi, ajya kurongora umukobwa wo kwa Levi.

2Uwo mugore arasama, abyara umuhungu. Abonye ko ari mwiza, aramuhisha bimara amezi atatu.

3Kubera ko yari atagishoboye gukomeza kumuhishahisha, amubohera agatebo k’urufunzo, agahomesha ubujeni n’amakakama, aryamishamo umwana, maze amurambika mu rufunzo ku nkombe y’Uruzi.

4Mushiki w’umwana yicara ahitaruye ngo arebe icyaza kumugwirira.

5Nuko rero umukobwa wa Farawo amanuka ku Ruzi ajya koga, naho abaja be bagendagenda ku nkombe y’Uruzi. Ngo arabukwe ka gaebo mu rufunzo, yohereza umuja we aragaterura.

6Ngo agapfundure, abonamo akana k’agahungu kariraga. Nuko agira impuhwe, aravuga ati «Ni umwana w’Abahebureyi we!»

7Ubwo mushiki w’umwana abwira umukobwa wa Farawo, ati «Mbese urashaka ko njya kugushakira umurezi mu bagore b’Abahebureyi, kugira ngo akonkereze uyu mwana?»

8Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati «Ngaho genda.» Nuko umukobwa ajya gushaka nyina w’umwana.

9Umukobwa wa Farawo aramubwira ati «Jyana uyu mwana, umunyonkereze, nzaguhemba.» Umugore atwara umwana, maze akajya amwonsa.

10Amaze gukura, amuzanira umukobwa wa Farawo, nuko amugira umwana we, ati «Mwise Musa, kuko namukuye mu mazi.»

Musa ahungira mu gihugu cya Madiyani

11Muri icyo gihe, Musa amaze kuba mukuru, ajya gusura bene wabo. Nuko yibonera ubwe imirimo y’agahato yari ibashikamiye, ndetse n’Umunyamisiri wakubitaga Umuhebureyi wo mu bavandimwe be.

12Areba hirya areba hino, maze asanze nta muntu umubona, agira wa Munyamisiri amutsinda aho, amutaba mu musenyi.

13Bukeye yongera gusohoka, abona Abahebureyi babiri barwanaga. Abwira uwarenganyaga undi, ati «Ni iki gituma ukubita mugenzi wawe?»

14Uwo muntu aramusubiza ati «Ni nde wakugize umutware n’umucamanza wacu? Mbese uribwira ko wanyica, nk’uko wishe wa Munyamisiri?» Musa agira ubwoba, aribwira ati «Nta kabuza, byaramenyekanye!»

15Farawo ngo abimenye, ashaka kwica Musa. Ariko Musa ahita ahunga Farawo, acikira mu gihugu cya Madiyani; yicara iruhande rw’iriba.

16Hariho umuherezabitambo w’i Madiyani wari ufite abakobwa barindwi. Baza kuvoma amazi, buzuza ibibumbiro ngo buhire amatungo ya se.

17Ariko haza kuza abashumba, birukana abo bakobwa. Ubwo Musa arahaguruka, arabatabara; maze yuhira amatungo yabo.

18Igihe basubiye imuhira, se Rehuweli arababaza ati «Ni iki gitumye noneho mubanguka uyu munsi?»

19Baramusubiza bati «Hari Umunyamisiri wadukijije abashumba, ndetse aratudahirira, yuhira amatungo.»

20Rehuweli abaza abakobwa be, ati «Uwo mugabo ari hehe? Ni iki cyatumye mumusiga? Nimumuhamagare, aze tumuhe icyo kurya.»

21Nuko Musa yemera kuguma kwa Rehuweli; Rehuweli amushyingira umukobwa we Sipora.

22Sipora abyara umuhungu, Musa amwita Gerishomu (Umusuhuke ino), kuko yavugaga ati «Ndi umusuhuke mu gihugu cy’amahanga.»

Imana itora Musa ngo imutume kubohora Abayisraheli

23Hashira imyaka myinshi, nuko umwami wa Misiri arapfa. Abayisraheli baganyira aho bari mu bucakara, baraboroga, maze induru bavugirije mu bucakara irarenga igera ku Mana.

24Imana yumva imiborogo yabo, yibuka Isezerano yagiranye na Abrahamu, Izaki na Yakobo.

25Imana ireba Abayisraheli, maze imenya (amagorwa barimo) . . .

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help