1Umuntu wabyawe n’umugore abaho igihe gito
kandi na cyo cyuzuyemo imiruho.
2Ameze nk’ururabo, rurabya hanyuma rukuma;
cyangwa igihu gihita nyuma kikayoyoka.
3None uwo ni we uhozaho ijisho,
ni we ushinja mu rukiko!
4Ikintu kibi se ni nde wakibyaza icyiza? Arakajya!
5Ubwo rero iminsi ye ibaze,
ukaba uzi amezi azamara ariho,
kandi waramugeneye igihe ntarengwa,
6mukureho amaso umwihorere,
yirwanire n’iminsi nk’umucancuro.
7Koko rero, igiti nticyakwiheba,
kuko n’iyo bagitemye, cyongera kigatoha,
kigashibukaho imimero.
8Iyo imizi yacyo yasaziye mu butaka,
igihimba cyacyo kikarengwaho n’igitaka,
9gipfa gusa kwikanga amazi, maze kigatoha,
kigashamika nk’urugemwe.
10Umuntu we ariko, arapfa, akagagara;
iyo apfuye se, hari ikiba gisigaye?
11Nk’uko amazi ashira mu nyanja,
inzuzi zikuma zigakama,
12ni na ko umuntu aryama ntabyuke;
n’ijuru ubwaryo rizarinda rizimira, we atarakanguka,
ngo ashiguke muri ibyo bitotsi.
13Ndakwinginze, ba umpishe mu nyenga,
nikingeyo kugeza igihe umujinya wawe uzashirira.
Iyaba wari umbwiye ko hari igihe uzanyibuka,
14— ariko se, iyo umuntu yapfuye, yakongera kubaho? —
nzihangana mu minsi nkiri ku gihe,
kugeza ubwo hazaza unkura.
15Icyo gihe wampamagara, nkakwitaba,
wenda waba ushaka kureba ikiremwa cyawe.
16Aho kuba nk’ubu ungenza aho nyuze hose,
waba utakitaye ku byaha byanjye
17ibicumuro byanjye wabyirengagiza,
ukampindura umwere.
18Ndishunga ariko: nk’uko umusozi ushyira ukariduka,
n’urutare rukimuka,
19nk’uko amazi avungura amabuye,
ubutaka bugatwarwa n’isuri,
ni na ko upfobya amizero y’umuntu!
20Koko uramukindura, akagenda burundu;
ukamwandavuza, ahasigaye ukamwohera.
21Abana be baratengamara, ntabimenye,
basuzugurwa, ntababone;
22aba yibabarijwe n’umubiri we,
hamwe n’umutima we uri mu gahinda.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.